00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Ethiopia n’Umunya-Kenya ni bo begukanye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2021 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Umunya-Ethiopia Derseh Kindie n’Umunyakenyakazi Isgah Cheruto ni bo begukanye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro, yabaye ku nshuro ya 16 kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021.

Kuri iyi nshuro, umubare w’abayitabiriye ntiwari munini nk’ibisanzwe bijyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19, aho abayitabiriye bose basabwe kubanza kwipimisha hakoreshejwe uburyo bwa ‘PCR’.

Ibyiciro byahataniye ibihembo ni mu gusiganwa ibilometero 42 (Full Marathon) no mu gusiganwa ibilometero 21 (Half Marathon) mu gihe abayobozi bakuru bitabiriye iri siganwa bakoze intera y’ibilometero 10 bari kumwe n’abasiganwe mu cyiciro cyiswe Run For Peace cyangwa Run For Fun cy’abasiganwa batarushanwa.

Minisitiri wa Siporo, Munganyaju Aurore Mimosa, yatangije isiganwa ry’uyu mwaka ari kumwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Me Mubiligi Fidèle uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yaherukaga kuba mu 2019, ikaba itarabaye mu mwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, uyu munsi yari yitabiriwe n’abantu 600 muri Half Marathon n’abandi 132 muri Marathon, baturutse mu bihugu bitandukanye haba mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo, Isiganwa rya Marathon (y’ibilometero 42) ryegukanywe n’Umunya-Ethiopia Derseh Kindie w’imyaka 22, wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 29, akurikirwa na Afewerki Hidru Berhane yasize amasegonda abiri gusa.

Bekebo Meseret wo muri Ethiopa, yabaye uwa gatatu akurikiwe na Kibrom Ghebreziqabiher mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Gakuru David usanzwe ukinira Police AC, aho yabaye uwa gatanu asizwe iminota ibiri n’uwa mbere.

Nizeyimana Alex na we ukinira Police AC, yabaye uwa karindwi, akurikirwa na Kwizera Félix, Munyaneza Robert na Simukeka Jean Baptiste mu bakinnyi 10 ba mbere.

Mu cyiciro cy’abagore, isiganwa rya Marathon ryegukanywe na Isgah Cheruto wo muri Kenya, wakoresheje amasaha abiri, iminota 51 n’amasegonda 43, akurikirwa n’Umunya-Ethiopia Melhawi Kesete n’Umunya-Eritrea Teweldebrhan Lemlem.

Mukasakindi Claudette wa APR AC, yabaye uwa kane asizwe hafi iminota 20 kuko yakoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 47, na we arusha hafi iminota itanu Musabyimana Agnès wa Nyamasheke.

Mu cyiciro cy’abagabo basiganwa igice cya Marathon (ibilometero 21), uwa mbere yabaye Umunyarwanda Nimubona Yves usanzwe ukinira APR AC, aho yageze kuri Kigali Arena yakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 38.

Yakurikiwe n’Abanya-Kenya babiri; Kimining Schadrack Korir yasize amasegonda 10 na Joel Mwangi Maina yasize amasegonda 58 mu gihe uwa kane yabaye Umunyarwanda Muhitira Félicien na we ukinira APR.

Mu bagore, Yankurije Marthe na we ukinira APR AC, yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na mugenzi we bakinana, Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 28 mu gihe Umunya-Kenya Edna Jorono Kimitei yabaye uwa gatatu.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangije Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yabaye ku nshuro ya 16
Abasiganwa ubwo biteguraga guhagurukira kuri Kigali Arena
Hari abakorerabushake bafasha abitabiriye gusiganwa muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali
Mu byiciro bitatu bigize Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, hitabira ibyiciro by'abantu batandukanye barimo n'abakuze
Umwe mu bitabiriye irushanwa ryo kuri iki Cyumweru mu cyiciro cya Run for Peace
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu muhanda asiganwa muri Run for Peace
Umunyarwanda Nimubona Yves na Kimining Shadrack Korir wo muri Kenya basiganwa mu Gice cya Marathon
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ibumoso) na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Solange, basiganwa muri Run for Peace
Ku nshuro ya mbere, isiganwa ryatangiriye kandi rinasorezwa kuri Kigali Arena mu gihe ryari risanzwe ribera kuri Stade Amahoro
Myasiro Jean Marie Vianney ni umwe mu bari basiganwe muri Marathon
Isgah Cheruto (iburyo) asiganwa hamwe na Lemlem (hagati)
Minisitiri Munyangaju (ibumoso) na Minisitiri Kayisire (wa kabiri ibumoso), Meya Rubingisa na Mubiligi uyobora RAF muri Run for Peace
Umunya-Ethiopia Derseh Kindie yegukanye Marathon y'ibilometero 42 mu bagabo
Kindi Derseh yasize amasegonda abiri Berhane Hidru wamukurikiye
Umunya-Ethiopia Meseret Bekebo wabaye uwa gatatu mu bagabo
Umunyarwanda Gakuru David yabaye uwa gatanu
Itorero ry'Igihugu, Urukerereza, ryasusurukije abari bitabiriye Kigali International Peace Marathon
Nizeyimana Alexis wabaye uwa karindwi, asanzwe akinira Ikipe ya Police y'Imikino Ngororamubiri
Umunya-Kenya Isgah Cheruto wabaye uwa mbere mu bagore muri Marathon
Umunya-Ethiopia Meseret Gebre wabaye uwa kabiri, agera ku murongo
Abakinnyi batatu ba mbere muri Half-Marathon y'abagore
Yankurije Marthe wegukanye Kigali Half Marathon ya 2021 mu bagore
Rwanda Nziza yaririmbwe kuri Kigali Arena nyuma y'intsinzi y'Abanyarwanda muri Half Marathon
Umunyarwanda Nimubona Yves wabaye uwa mbere muri Half-Marathon y'abagabo
Abakinnyi batatu ba mbere muri Half-Marathon y'abagabo
Abakinnyi batatu ba mbere muri Marathon y'abagore nyuma yo gushyikirizwa ibihembo
Batatu batsinze muri Marathon y'abagabo na bo bashimiwe
Abakinnyi batsinze mu byiciro bitandukanye, bafata ifoto n'abayobozi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .