Umujyi wa Kigali wateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru igice cya Marathon

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guteza imbere siporo n’imyidagaduro, Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ngororamubiri (RAF), bateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru Igice cya Marathon, rizaba ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019.

Kigali Half Marathon izaba igizwe n’ibilometero bisaga gato 21, izakinwa guhera kuri Stade Amahoro, aho abasiganwa bazahaguruka saa moya za mu gitondo (07:00), bafate umuhanda munini bagana mu Mujyi rwagati, bakatire ku masangano y’imihanda basubire i Remera.

Nibagera i Remera, bazakatira ku masangano y’imihanda ari ku Gisimenti, berekeze ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority, ku Kimihurura, ahazasorezwa iri siganwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko ari rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, aho risimbuye irya ’20 km de Kigali’ ryabaga mu myaka yashize.

Ati ’’Ni gahunda yari isanzwe, yitwaga kera ’20 km de Kigali’ ariko hari hashize imyaka ibiri iki gikorwa kitaba. Ubu twabigarutsemo, ariko twahinduye izina dufata Kigali Half Marathon, ariko n’ubundi hazakorwa ibilometero bisaga gato 20.’’

Iri siganwa rizitabirwa n’Abanyarwanda bose bafite guhera ku myaka 18, aho kwiyandikisha bikorerwa ku mashami ya Airtel yariteye inkunga, no ku rubuga rwa internet rwa RAF, ku buntu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko Kigali Half Marathon yahurijwe hamwe na Siporo Rusange ya Car Free Day na yo izaba ku Cyumweru, kugira ngo birinde ko haba siporo eshatu mu kwezi kumwe kandi zose zisaba ko hafungwa imihanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga, rizatangirwamo ibihembo birimo imidali ku bakinnyi batatu ba mbere mu bagabo n’abagore.

Uwa mbere azahabwa ibihumbi 250 Frw, uwa kabiri ibihumbi 200 Frw kugeza ku wa gatandatu uzahembwa ibihumbi 60 Frw.

Byitezwe ko abasiganwa bari hagati ya 500 na 1000 ari bo bazitabira Kigali Half Marathon.

Inzira izakoreshwa muri Kigali Half Marathon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza