Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya COVID-19, ryitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye basiganwa ku maguru, abandi bakagenda ku magare.
Mu rwego rwo korohereza abazaryitabira, Polisi y’Igihugu izafunga umuhanda mu masaha y’isiganwa, uharirwe abazaba bari muri siporo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Polisi y’Igihugu yagize iti “Turabamenyesha ko kubera isiganwa ku maguru ‘Nyungwe Marathon’ rizaba kuva tariki ya 7-8 Werurwe 2025, umuhanda RN6, Nyamagabe (Kitabi)- Nyamasheke (Gisakura) uzaba ukoreshwa.”
Yongeyeho ko “Tariki ya 7 Werurwe 2025, hazaba ‘The Double Double event’, umuhanda uzafungwa kuva saa Mbiri n’Igice z’ijoro kugeza mu gitondo. Naho tariki ya 8 Werurwe 2025, ni ukuva saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza saa Cyenda z’amanywa.’
“Abasanzwe bakoresha uwo muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda wa Muhanga-Karongi- Nyamasheke- Rusizi. Abapolisi bazaba bari ku muhanda kugira ngo babayobore. Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri: 0788311554/0788311502.”
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 6, 2025
Muri Nyungwe Marathon iba itagamije kurushanwa ahubwo ari ugukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka no kugenda n’igare, hari abakora intera y’ibilometero 106 ari byo byitwa “The Double Double event”. Bivuze ko bava mu Gisakura bakagera ku Kitabi, bakongera bagasubira aho batangiriye.
Hari kandi abakora intera y’ibilometero 53 ku maguru, abakora Igice cya Marathon (ibilometero 21) n’abasiganwa intera y’ibilometero 11, mu gihe hari n’abasiganwa ku magare.
Iyi siporo idasanzwe ibera mu Ishyamba rya Nyungwe riheruka gushyirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu murage w’Isi kubera ko ari icyanya gifite itandukaniro n’ibindi byanya biri hirya no hino ku Isi bitewe n’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Nyungwe, akamaro bifitiye Igihugu n’Isi, ubunini bwaryo n’ubwiza.
Abitabira Nyungwe Marathon baryoherwa no kwifotoreza mu mirima y’icyayi ya Gisakura, ahari uruganda rugitunganya, gusura Isumo rya Ndambarare n’inzira yo mu kirere izwi nka “Canopy Walkway”.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!