U Bufaransa mu bihugu 11 bizitabira imikino y’urubyiruko y’Akarere ka gatanu i Huye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwemeje ko kizitabira imikino y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka gatanu “ANOCA ZONE V YOUTH GAMES 2019’ izabera i Huye mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Iyi mikino izajya iba rimwe buri myaka ibiri yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Bazahatana mu mikino itanu itandukanye irimo Beach Volleyball, Amagare, Basketball 3X3, Athlétisme na Taekwondo, aho byitezwe ko abakinnyi bagera kuri 300 n’abasifuzi 65 bazitabira iyi mikino abari hagati y’imyaka 16 na 18.

Iyi mikino izanatangirwamo kandi ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Iteganyijwe hagati ya tariki 2-6 Mata, ikazitabirwa n’ibihugu 11 bigize ANOCA ZONE V ari byo U Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Eritrea, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Sudani na Somalia. Misiri ntabwo irememeza niba izitabira iri rushanwa ryatumiwemo u Bufaransa buzahatana mu mukino wa Taekwondo gusa.

Ku wa 5 Gashyantare nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yatangaje ku mugaragaro imyiteguro y’iyi mikino ibura iminsi mike ngo ibere mu Rwanda.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba ubuyobozi bwa ANOCA Zone V bwararugiriye icyizere, anavuga ko bishimishije kurushaho kuba byarahujwe n’igihe u Rwanda ruzaba rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Ati “Ndashimira ko iyi mikino yahujwe n’igihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko mwabibwiwe si ugukina gusa, ahubwo harimo n’amasomo y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Tuzagaragaza ko n’ubwo Jenoside yabaye hari urubyiruko rwayihagaritse kandi rufate iya mbere mu kuyamagana.”

William Blick uyobora ANOCA Zone V yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iyi mikino, avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gutegura abakinnyi b’ejo hazaza dore ko mu 2022, Afurika izakira Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera muri Sénégal.

Imikino izakinwa n’ibihugu bizayigaragaramo :

Amagare : U Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi, Eritrea na Sudani

Gusiganwa ku maguru: U Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia, Eritrea, Uganda, Sudani y’Epfo na Ethiopia.

Basketball : U Rwanda, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Taekwondo : U Rwanda, Kenya, u Bufaransa na Sudani y’Epfo.

Beach Volleyball:U Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Hon. Nyirasafari Espérance yatangije imyiteguro y'iyi mikino tariki ya 5 Gashyantare 2019
Harabura iminsi 13 iyi mikino igatangira kubera mu karere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza