Twagiramariya, umukobwa w’impano mu gutoza imikino ngororamubiri (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 11 Ugushyingo 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abakobwa n’abagore mu Rwanda rwo hambere bafatwaga nk’abanyantege nke! Baharirwaga imirimo yoroheje yo mu bikari nko guteka no kurera abana; isaba ibigango byinshi, kwitanga no kubira ibyuya no gufata ibyemezo bikomeye igaharirwa basaza babo.

Byasabye urugendo rurerure ngo bigobotore iyi ngoyi yabazitiraga mu iterambere no gushyira itafari ryabo mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

Mu Rwanda rw’ubu igitsina gore kigaragara mu myuga myinshi kandi itangaje!

Abanyarwandakazi bakomeje kwiteza imbere mu myuga itandukanye barimo Twagiramariya Sandrine w’imyaka 25.

Yatinyutse kunyura mu nzira idasanzwe ariko umuhate we ntiwabaye uw’ubusa kuko yatangiye kuwusaruramo imibereho.

Twagiramariya Sandrine yavukiye mu Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu 1993.

Uyu mukobwa yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamakuru. Byaje guhinduka! Ubu atunzwe no gukoresha imyitozo ngororamubiri abantu ku giti cyabo no muri siporo ya bose (Kigali Car free Day).

Inzozi za Twagiramariya zagiye zihinduka kuko yiga mu mashuri abanza kuri APE Rugunga yifuzaga kuzaba mwarimu.

Atangiye ayisumbuye mu bijyanye n’Indimi n’Ubuvanganzo yiyumvagamo kuzaba umunyamakuru, akagera ikirenge mu cya Umutoni Rhadia wasomaga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, yafataga nk’icyitegererezo cy’ubuzima bwe.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Twagiramariya yemeje ko icyifuzo cyo kuba umunyamakuru cyahindutse agiye gutangira kaminuza.

Yisanze yagiye kwiga iby’amahoteli na serivisi zo mu ndege, yabonaga bizamubyarira amafaranga byihuse kurusha itangazamakuru.

Yagize ati “Nagiye kwiga ibyo mu ndege, binagenda neza kuko nagombaga kubona ‘stage’ mu ngendo zijya Dubai. Byansabaga kuba mfite umubiri wubatse neza kandi nzi koga mbifitiye n’ibyangombwa bibyemeza.”

“Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) cyaraduhuguye mu kubaka umubiri no koga. Nashatse ibyangombwa binyemerera kujya gukora mu ndege ariko nyuma byaje kubyara ibindi.”

Muri Nzeri 2015 Twagiramariya, ubu ufite akazi mu Mujyi wa Kigali ko gutoza muri ‘Car free day’, yari afite uruti ruto n’umubiri woroshye. Ubwo yahugurwaga yibanze cyane ku bijyanye no kubaka umubiri aho bakoreraga mu nzu z’imikino ngororamubiri (Gym Tonic).

Imiterere y’umubiri we no kuba atari umukobwa ugira isoni cyane byatumye akundwa na benshi kuko aho yakoreraga imyitozo hose abantu baramurangariraga bakamwigana bigatuma bamwita umutoza nyamara na we ari bwo agitangira gukora imyitozo igorora umubiri we.

Uyu mwaka wamubereye uw’umugisha kuko mu mpera zawo, Umuyobozi wa Fitness Factory Gym Kigali yateye imboni uburyo agororotse kandi azi gukoresha imyitozo abandi, amuha akazi ko kwita ku bakinnyi b’Ikipe ya AS Kigali bakoreraga muri iyi nzu.

Amasomo ya kaminuza y’ibyo gukora mu ndege yahise ayasubika! Niko gutangira gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga mu gutoza abantu ku giti cyabo n’abakiliya ba Fitness Factory Gym Kigali.

Yagize ati “Urukundo rw’akazi ko mu ndege rwarangiriye aho kuko gukoresha siporo nabonaga bizampa amafaranga ariko n’ubuzima bwanjye nkakomeza kubukingira indwara zo mu busaza kuko ni ko kamaro ka siporo. Byaramfashije cyane nubwo mu Rwanda bikigoye kubona abakiliya bashaka gukoreshwa imyitozo.”

Twagiramariya Sandrine atunzwe no gukoresha imyitozo ngororamubiri nubwo yari afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru

Yinjiza ibihumbi 600 Frw ku kwezi

Muri Kamena 2016 nibwo yafashe umwanzuro ntakuka wo kuba umutoza w’imikino ngororamubiri w’umunyamwuga. Ni nyuma yo kubona amahugurwa yo gukoresha imyitozo no kurema imiterere y’umubiri umukiliya yifuza, yahabwaga n’Ikigo cyo mu Busuwisi kuri internet.

Kuva ubwo amateka ye yarahindutse kuko uyu mwuga niwo umutunze.

Ati “Gukoresha imyitozo nibyo bintunze kugera ubu. Niko kazi kanjye kuko ndakora nkabona amafaranga ahagije ku buryo nanazigamira ahazaza. Nubwo ari umwuga utarazamuka cyane mu Rwanda nkuko ahandi bimeze ariko nshobora kwinjiza ku kwezi nk’ibihumbi 600 Frw.”

“Nkuramo amafaranga y’ingendo nkora njya kureba abakiliya, nkakuramo n’ibyo kurya byihariye mfata ngo umubiri wanjye ukomeze kumera neza nkabika nk’ibihumbi 300 Frw buri kwezi.”

Uyu mukobwa afite intego zo kuba afite Gym Tonic ye bwite atorezamo bitarenze Kamena 2019. Aha agaciro umwuga we ku buryo n’umugabo uzifuza ko babana agomba kuwubaha kandi akemera ko azakomeza kuwukora na nyuma yo gushaka no kubyara.

Ati “Aka kazi birashoboka ko nagasaziramo kuko nkafitiye urukundo kandi nagashyizeho umutima wanjye wose. Umuntu uzavuga ngo nteye ivi ndashaka kubana na we agomba kuba azi neza umwuga wanjye, uzabyemera ko nkomeza aka kazi niwe nzabana nawe.”

Nyuma yo guhirwa n’akazi ko gutoza imikino ngororamubiri yiyishyuriye ishuri akomeza kaminuza. Yize Itangazamakuru n’Itumanaho byari mu nzozi ze, byanamuhesheje akandi kazi ko gutoza abantu kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Fit for Life.’

Akazi agakora amwenyura kuko agakunda
Akoresha imyitozo igihe kirenga amasaha abiri atararuha
Icyifuzo cyo gukora mu ndege cyashyizweho akadomo n'imyitozo ngororamubiri
Imbaraga ze zifite aho ziva kuko nyuma y'akazi ko gutoza nawe aritoza
Kuba yararangije kaminuza mu itangazamakuru byamuhesheje umwanya kuri Televiziyo Rwanda
Ngo ahazaza ni heza kuko mu mezi umunani ari imbere afite intego yo kuba afite Gym ye bwite
Umugabo wifuza kumurambagiza arasabwa kwemera ko azakomeza umwuga we
Usibye kuba muri Siporo akuramo amafaranga, inamurinda indwara

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza