00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Trainer, umutoza ngororamubiri wabyihebeye ubivanga no kumurika imideli (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 February 2022 saa 02:10
Yasuwe :

Sinkeka ko iyi saha usoma ubi, ukiri muri ba bandi bakerensa siporo kuko akamaro kayo si ako tukigarukaho. Ingamba zitandukanye igihugu cyafashe, indwara zitandura zikomeje kudutwara abantu, byakabaye byarayanze isomo ku cyo siporo ari cyo.

Imibare ya RBC yo mu 2020 igaragaza ko nibura 15.3% by’abantu bakuru barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by’abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura.

Nta yindi ntwaro ukeneye, ubwo nizere ko utari no muri ba bandi babona abakora siporo ngo ‘barahaze’.

Ab’inkwakuzi mu Rwanda bamaze kubimenya, ubu Iterambere ry’imyotozo ngoraromubiri ririgaragaza. Uko bwije n’uko bukeye, inzu z’imyitozo ngororamubiri (gyms) zifungurwa ubutitsa muri Kigali. Nta hoteli icyitwa ko igezweho itagira gym.

Byavuye muri ‘gym’ kuko amagara ntaguranwa amagana. Ababishoboye basigaye bagira abatoza bwite ‘Personal Trainers’ babafasha gukora siporo bijyanye n’ubuzima bwabo, ubwo ni indi mirimo ikomeje kuvuka.

Ntuzatungurwe nuhura n’umuntu ari kwiruka (jogging), akurikiwe n’undi ugenda amuha amabwiriza y’uburyo akwiriye kwitwara, umuvuduko agomba kugenderaho n’ibindi.

No mu ngo z’abantu byarahageze upfa kuba wizeye ko umutoza wawe afite ubumenyi bukenewe kugira ngo siporo ukora, zijyanye n’ubuzima bwawe kandi zizane impinduka nziza.

Personal trainers ni benshi ariko no mu bihangange ngo ‘haba inkwakuzi’. Izere Laurien yabijemo mbere, akoresha imbaraga zose kugira ngo abo atoza abahindurire ubuzima noneho byamusigiye izina ryabaye ikimenyabose ‘The Trainer’.

Kuri ubu nta kindi wamubwira gukora ngo acyemere kuko yamaze kugwiza ubumenyi n’ubwamamare, byose bituma yinjiza agatubutse.

The Trainer yaganiriye na IGIHE, asobanura ‘Personal Trainer’ ubusanzwe aba afite inshingano zo kwitwa ku buzima bw’abantu ku bijyanye n’imibereho myiza haba kuri siporo, imirire ndetse bagatanga inama zitandukanye zafasha umubiri gukora neza.

Yavuze ko iyo afite umuntu bagiye gutangira gukorana abanza kureba uko ubuzima bwe buhagaze ndetse akamenya amakuru y’imirire ye.

Ati “Ikintu cya mbere tureba ni uko uhagaze mu bijyanye n’umubiri, twamara kubireba tukamenya ibyo twagutegurira. iyo ucyakira umuntu ureba aho ahagaze ukamutwara gahoro gahoro, ukamenya ibyo ashoboye n’ibishobora kumubangamira .”

“Iyo nguhaye umwitozo ukagerageza ukawukora menya ibyo ndibwongereho.”

Kuri ubu gukora siporo abenshi usanga bahitamo kujya muri gym n’utarabona ubushobozi ugasanga abaye aretse ngo arindire igihe azabubonera.

The Trainer yavuze ko gukora siporo bidasaba kujya muri gym gusa.

Ati “Gukora siporo ntabwo ari ngombwa ko uza muri gym, ushobora kwiruka ukiha intego y’ibirometero wiruka ku munsi.”

“Ubu ibintu biroroshye ushobora no kujya kuri murandasi ugashaka imyitozo ngororamubiri wakorera mu rugo udakeneye ibikoresho byo muri gym.”

Icyakora yavuze ko icyiza cya gym ari uko ubikora mu buryo buhoraho.

Ati “Icyiza cya gym byihutisha urugendo rwawe. Urugero niba ushaka ko agatuza kaza mu rugo byatwara amezi atandatu ariko kubera ibikoresho bya gym byagufata nk’amezi atatu.”

Undi murimo aba batoza bakora ni ugufasha abantu kugabanya ibiro. Ni kimwe mu bintu bihangayikije abantu cyane aho usanga buri wese akora iyo bwabaga ngo ibiro byinshi afite bigabanuke.

The Trainer avuga ko mu kugabanya ibiro bisaba kwitonda ukamenya ibyo ukwiye gukora bijyanye n’uko ubuzima bwawe buhagaze.

Ati “Iyo ushaka kugabanya ibiro twe nk’abatoza hari ikintu tugenderaho cyitwa ‘calories deficit’, ni ukuvuga ngo kugira wongere ibiro ni calories nyinshi uba winjije mu mubiri ibinure bikazamo, kubigabanya rero ukora bimwe bituma zigabanuka.”

Yaboneyeho umwanya wo kugira inama abantu batagira gahunda ihamye yo gukora siporo.

Ati “Siporo ni uguhozaho kuko umubiri umeze nk’ukweduka uko uwufashe niko umera. Iyo utangiye ukageraho ugahagarika umubiri urongera ukamera nka kumwe wari umeze, bisaba guhozaho ntute cya cyerekezo watangiye.”

Abifatanya n’imideli

Abantu bakoresha imbuga nkorambaga bazi uyu mutoza usanzwe ari n’umunyamideli bivuye ku mafoto ashyiraho agaragaza imyambarire idasanzwe.

Usibye kumurika imideli, The Trainer aranayihanga abinyujije muri brand ye ‘Laurien’ ikora imyenda y’abagabo.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye guhuza imideli no gutoza abantu ibijyanye na siporo bitewe n’amahugurwa yari amaze guhabwa.

The Trainer yemeza ko aka ari akazi kamwaguye haba mu bushobozi no mu mitekerereze kuko yishimira kubona abantu bafite ubuzima bwiza.

Ati “Aka niko kazi ka buri munsi nibyo nkora buri gihe, nibyo bingaburira, bintunze kandi bimpa ubushobozi bwo kubaho buri munsi. Buriya iyo ukoze ikintu ugikunze ukagishyiramo imbaraga n’abantu barakugana.”

Uyu mutoza atanga inama zitandukanye ku bantu zijyanye no n'imyitozo ngororamubiri
Brand ya Laurien The Trainer yambaye ikora imyenda y'abagabo
The Trainer yemeza ko kuba umutoza byamuhinduriye ubuzima
The Trainer amurika imideli aho akorana n'ibigo by'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .