Iyi siporo ya nijoro igiye kubimburira izindi muri uyu mwaka 2023, yateguwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.
Abazayitabira bazahagurukira kuri Kigali Height bafate umuhanda wa Rond-point Convention Center- Ambasade y’u Buholandi- Rond-point RDF, basubire kuri Kigali Height, ku ntera y’ibilometero 4,5.
Mbere yo guhaguruka na nyuma yo kugaruka kuri Kigali Height, hakorwa siporo ngororamubiri zitandukanye.
Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo kimaze kumenyerwa, aho abatuye umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane, buhoro no kugenda n’amaguru.
Yagiyeho mu rwego rwo kwitegura Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho mbere yatangiye iba mu mezi make abanziriza iri siganwa mpuzamahanga ryo ku maguru.
Hashingiwe ku byifuzo by’abatuye Umujyi wa Kigali, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri riri gutekereza uburyo yazajya iba nibura rimwe mu kwezi mu buryo buhoraho kubera ko basanze ibafasha cyane.
Ubwo iyi siporo ya nijoro yaherukaga kuba ku wa 14 Ukuboza 2022, yari yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego zirimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubi mu Rwanda (RAF).
Yari yateguwe mu gihe kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2022, mu Rwanda haberaga Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi, CPHIA2022, yahurije hamwe abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima. Aba bari mu bitezwe muri iyo "Kigali Night Run".


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!