Iyi shampiyona yabereye bwa mbere muri Stade Amahoro kuva ivuguruwe, yari yitabiriwe n’abakinnyi 1117 baturutse mu makipe 12 yo hirya no hino mu gihugu arimo APR, Police, Sina Gérard, GS St Aloys, Nyaruguru, Rutsiro, Nyamasheke, Huye, Kinyinya, Kavumu na Vision Jeunesse Nouvelle, mu byiciro birimo abakuru n’abakiri bato.
Nsabimana Jean Claude wa APR AC, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje kuko yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero ibihumbi 10 ku maguru, aho yakoresheje iminota 29, amasegonda 26 n’ibice 88, ahigika Mutabazi Emmanuel wa Police AC na Nshimiyimana Emmanuel wa APR.
Mu bagore, isiganwa nk’iri ryegukanywe na Niyonkuru Florence wa Sina Gérard AC, wakoresheje iminota 35, amasegonda 30 n’ibice 76, ahigika Ibishatse Angélique wa APR na Ntawuvuguruzimana Pélagie bakinana muri Sina Gérard AC.
Muri metero 5000, Mutabazi Emmanuel wa Police AC yabaye uwa mbere yakoresheje iminota 14, amasegonda 23 n’ibice 33 naho mu bagore hatsinda Imanizabayo Emeline wa Sina Gérard AC.
Uwitonze Claire ukinira iyi kipe yo mu Karere ka Rulindo ni we watsinze muri metero 1500 na 800 mu gihe Umutesi Uwase Magnifique wa APR AC, we yabaye uwa mbere muri metero 100, 200 na 400.
Mu bagabo, Nzayisenga wa Police AC yabaye uwa mbere muri metero 1500, muri metero 800 hatsinda Igiraneza Placide bakinana, muri metero 400 hatsinda Nsanzumuhire Benjamin wa Sina Gérard AC, muri metero 200 hatsinda Nsengiyumva Justin wa Police mu gihe muri metero 100 hatsinze Tuyishime Eric wa Vision Jeunesse Nouvelle.
Twahirwa Emmanuel wa Police AC yahize abandi mu gutera umuhunda mu bagabo naho mu bagore hatsinda Umwiza Françoise wa UR-Huye.
Mu gusimbuka umurambararo, abitwaye neza ni Ufitinema Lucie wa Sina Gérard wahigitse Niyonsaba Tabitha na Ingabire Grace ba APR.
Muri rusange, mu cyiciro cy’amakipe y’abagabo, Ikipe ya Police AC yegukanye igikombe nyuma yo gukusanya imidali 29 irimo 10 ya Zahabu, umunani ya Feza na 11 y’Umuringa. Ikipe ya Sina Gérard AC yabaye iya kabiri mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na APR AC.
Mu bagore, Shampiyona y’Igihugu yegukanywe n’Ikipe ya Sina Gérard AC yatwaye imidali 12 ya Zahabu, ikurikirwa na APR na UR-Huye.
Mu ngimbi n’abangavu, imidali y’umwanya wa mbere yegukanywe n’Ikipe ya Sina Gérard AC mu byiciro byombi, irimo 12 ya Zahabu mu ngimbi na 12 mu bangavu.
Yakurikiwe na Rwamagana AC na Kavumu Athletics Club mu bangavu naho mu ngimbi, ikurikirwa na Kavumu AC na Rwamagana AC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!