Morinari Watanabe w’imyaka 63 uyobora iyi mpuzamashyirahamwe kuva muri Mutarama 2017, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri akazasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022.
Kuri gahunda ya Morinari Watanabe uvuka mu Buyapani hariho ko muri iyi minsi itatu agomba kuganira na Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
Harimo kandi gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, guhura na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène.
Kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko agera kuri Kigali Arena ahabera imyiyereko y’imikino ngororangingo itandukanye. Nyuma araza kuganira n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo mu Rwanda (FERWAGY), asure Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda mbere y’uko ataha kuri uyu wa Kane.
Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororangingo ku isi (InternationalGymnastics Federation /IGF) ifite icyicaro i Lausanne mu Busuwisi kuva yashingwa mu 1881.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!