Nsengumuremyi uri mu butumwa bw’amahoro yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Nsengumuremyi Célèstin, umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur, yatwaye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru.

Iryo rushanwa rihuza ingabo, abapolisi n’abakozi ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Nsengumuremyi uri muri batayo ya 52 y’ingabo z’u Rwanda, zibarizwa mu gace ka El Fasher yabashije kwegukana umwanya wa mbere ndetse akurikirwa na bagenzi be batanu nabo b’abanyarwanda.

Umwaka ushize nabwo amarushanwa nk’aya yegukanywe n’umunyarwanda Kapolari Buregeya Théophille wanambitswe umudari wa zahabu.

Ni amarushanwa icyo gihe yari yitabiriwe n’abakozi ba Loni basaga 200.

Abanyarwanda nibo baje ku myanya ya mbere
Abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bishimira ibihembo bahawe
Aya marushanwa yitabirwa n'abasirikare, abapolisi n'abakozi ba Loni bari mu bikorwa byo kugarura amahoro i Darfur
Umunyarwanda Nsengumuremyi ni we watwaye igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza