Nimubona na Yankurije bahize abandi Banyarwanda mu isiganwa rya Silvesterlauf (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Nimubona Yves na Yankurije Marthe nibo bitwaye neza mu Banyarwanda batandatu bitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya Silverterlauf ryakiniwe kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Silverterlauf ni isiganwa ngarukamwaka ubusanzwe ribera i Trier mu Budage, ariko uyu mwaka ryabereye mu bihugu bitandukanye kubera icyorezo cya COVID-19, ibihe byakoreshejwe bikazahurizwa hamwe.

Abanyarwanda batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu nibo baryitabiriye kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020.

Mu cyiciro cy’abagore bakoze intera y’ibilometero bitanu ku muzenguruko wa metero 750 inyuma ya Stade Amahoro, uwa mbere yabaye Yankurije Marthe wakoresheje iminota 16, amasegonda 27 n’ibice bitandatu.

Mukasakindi Claudette yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 17, amasegonda 23 n’ibice 11 mu gihe uwa gatatu yabaye Ishimwe Alice wakoresheje iminota 18, amasegonda 25 n’ibice 36.

Mu bagabo bakoze intera y’ibilometero umunani, Nimubona Yves yabaye uwa mbere akoresheje iminota 22, amasegonda 15 n’ibice 71, akurikirwa na Hakizimana John wakoresheje iminota 23, amasegonda atatu n’ibice 55 mu gihe Dushimirimana Gilbert yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 23, amasegonda 23 n’ibice 31.

Nimubona yavuze ko yishimiye gukoresha ibihe bito ugereranyije n’iby’abatsinze isiganwa ry’umwaka ushize mu Budage.

Ati “Ibihe nakoresheje uyu munsi ngereranyije n’ibyo bakoze ubushize nabigabanyijeho. Ibanga nakoresheje nta rindi ni imyitozo umuntu aba yarakoze. COVID-19 yatumye tutitoza neza, ariko aho igabanyukiye twongeye kwitoza.”

Yankurije Marthe wagabanyijeho isegonda rimwe ku bihe yaherukaga gukoresha muri iri siganwa amaze kwitabira inshuro enye, yavuze ko gusiganirwa kuri Stade Amahoro bitandukanye n’uko byabaga bimeze mu Budage.

Ati “Itandukaniro ni uko buriya igikundi kirafasha kuko wiruka ushaka umuntu w’imbere ntabwo wiruka ushaka uw’inyuma, ariko kuko nari mu gihugu cyacu nagerageje kurwana ishyaka, numvaga ko n’abo hanze bari gukora. Hano hari umucyo, ariko mu Budage haba hari urubura ruri rutonyanga.”

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Umutangana Olivier, yavuze ko ibihe byakoreshejwe n’Abanyarwanda bizahurizwa hamwe n’iby’abo mu bindi bihugu hakarebwa abitwaye neza.

Ati “Ni irushanwa ngarukamwaka ku bufatanye n’Abadage, uko twariteguye niko ryagenze. Riri kubera mu bihugu bitandukanye noneho ibihe bagize bikaza guhurizwa mu Budage ku buryo tumenya ngo abakinnyi bacu babaye aba kangahe.”

Ni ku nshuro ya 30 habaga iri rushanwa rya Silverterlauf kuva mu 1990, aho ubusanzwe ribera i Trier mu Budage.

Mu mwaka ushize ryegukanywe n’Umubiligi Isaac Kimeli wakoresheje iminota 22 n’amasegonda 44 mu bagabo mu gihe mu bagore ryatwawe n’Umudage Katharina Steinruck wakoresheje iminota 16 n’amasegonda 10.

Isiganwa rya Silverterlauf rya 2020 ryabereye kuri Stade Amahoro ku Banyarwanda
Yankurije Marthe, Ishimwe Alice na Mukasakindi Claudette mbere yo gusiganwa
Mukasakindi Claudette yerekwa inshuro asigaje kuzenguruka
Yankurije Marthe yakomeje kugenda imbere
Yankurije areba ibihe yakoresheje nyuma yo kuzenguruka intera y'ibilometero bitanu
Mukasakindi Claudette yabaye uwa kabiri
Ishimwe Alice wabaye uwa gatatu
Yankurije yagabanyije isegonda rimwe ku bihe yakoresheje mu 2019
Hakizimana John, Dushimirimana Glbert na Nimubona Yves basiganwa kuri Stade Amahoro
Dushimirimana Gilbert yasoreje ku mwanya wa gatatu
Hakizimana John wabaye uwa kabiri
Nimubona Yves yisuka amazi nyuma yo kuba uwa mbere
Umuyobozi wa Tekinike muri RAF, Ndacyayisenga Jean Pierre, aganira n'abakomiseri b'isiganwa
Umunyamabanga Mukuru wa RAF, Umutangana Olivier, yavuze ko iri siganwa ribereye bwa mbere mu Rwanda ryagenze neza

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .