Isiganwa nk’iri ryateguwe na Cercle Sportif de Butare (CSB) ku bufatanye n’Ubuyozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ryaherukaga kubera muri aka gace muri Mutarama 2020.
Abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Huye imbere y’inzu mberabyombi, bafata umuhanda ugana imbere y’ibiro by’Akarere, berekeze kuri Polisi bakomereza i Ngoma baramanuka, batunguka ku isoko rya kijyambere rya Huye. Bahise batambika bajya mu Cyarabu no kuri CHUB batunguka kuri Hotel Barthos, bazamuka umuhanda wo kuri Hotel Credo basubira mu mujyi, bazasoreza muri Stade ya Huye.
Mu bagabo, uwa mbere yabaye Nimubona Yves ukinira APR, wakoresheje isaha imwe, iminota ine, amasegonda 45 n’ibice 62, akurikirwa na Mutabazi Emmanuel wa Police AC amusize hafi iminota n’ibiri mu gihe Rubayita Sirage wa Nyaruguru yabaye uwa gatatu naho Kajuga Robert wa Mountain Club aba uwa kane.
Uwa gatanu yabaye Dushimimana Gilbert ukinira APR, Nkundumuremyi Célestin wa APR aba uwa gatandatu, uwa karindwi aba Sebahire Eric wa APR mu gihe uwa munani yabaye Nizeyimna Sylvain wa APR.
Mu bagore, isiganwa ryegukanywe na Musabyeyezu Adeline wa APR, wakoresheje isaha imwe, iminota 17, amasegonda 39 n’ibice 66, akurikirwa na Yankurije Marthe wa Rwamagana amusize iminota ibiri naho Manizabayo Emelyne wa Sina Gerard aba uwa gatatu.
Niyonkuru Florence ukinira Sina Gérard yabaye uwa kane, Ibishatse Angelique wa APR aba uwa gatanu, uwa gatandatu aba Musabyimana Agnes wa Nyamasheke, Mutuyimana Bertride ukinira Sina Gérard aba uwa karindwi naho Mukasakindi Claudette wa APR aba uwa munani, uwa cyenda aba Umugwaneza Jeaninne wa Tumba.
Umukinnyi wa mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 250 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 220 Frw, uwa gatatu ibihumbi 180 Frw, uwa kane ibihumbi 150 Frw, uwa gatanu ibihumbi 120 Frw mu gihe uwa gatatu yahawe ibihumbi 90 Frw.
Muri Basketball y’abagabo, Igihozo y’i Nyanza yegukanye igikombe ihabwa n’ibihumbi 50 Frw itsinze UR Huye naho mu bagore IPRC Huye yegukanye igikombe cya Basketball n’ibihumbi 50 Frw itsinze UR Huye.
Muri Volleyball, mu bagabo GSOB yegukanye iki gikombe n’ibihumbi 50 Frw ikurikirwa na Umucyo naho iya gatatu iba Petit Seminaire Virigo Fidelis.
Muri Volleyball mu bagore iya mbere ni IPRC Huye yahembwe igikombe n’ibihumbi 50 Frw, iya kabiri ni GSOB.
Mu irushanwa ryo koga, uwa mbere mu bagore yabaye Keza Manisha naho Ineza Emille aba uwa mbere mu bagabo; buri wese yahembwe ibihumbi 30 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!