Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo nibwo habaye Marathon ya Varna ku nshuro yayo ya gatanu, aho yitabiriwe n’abakinnyi 700 barimo 30 basiganwa ku rwego rw’Isi.
Mu gusiganwa Marathon (intera y’ibilometero 42,195) mu bagore, isiganwa ryegukanywe n’Umunyarwandakazi Mukandanga Clémentine, wakoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 14.
Uwa kabiri yabaye Umunya-Kenya Jebet Noam wakoresheje 2h35’21" mu gihe Umubiligi Karen Van Proeyen yabaye uwa gatatu akoresheje 2h42’31".
Mu bagabo, uwa mbere yabaye Umunya-Maroc Youssef Sbaai wakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 25, akurikirwa n’Umunya-Kenya Duncan Koech wakoresheje 2h17’37".
Uwa gatatu yabaye Umunyarwanda Simukeka Jean wakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 51, akurikirwa na mugenzi we, Muhitira Félicien ‘Magare’ wakoresheje 2h18’24".
Mu gusiganwa igice cya Marathon (ibilometero 21.1) mu bagore, hatsinze Umurundikazi Niyomukunzi Francine wakoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 44 mu gihe Abanyarwandakazi Musabyeyezu Adeline na Niyirora Primitive baje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, inyuma y’Umunya-Ukraine Valentyna Veretska.
Mu bagabo, isiganwa ryatsinzwe n’Umunya-Ukraine Bogdan Semenovych, wakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 26, akurikiwe n’Umurundi Jean Marie Niyomukiza mu gihe Umunyarwanda Rubayita Siragi yabaye uwa gatanu, asizwe iminota itatu n’amasegonda 57.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!