Huye: Hagiye kubera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizabanzirizwa n’indi mikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’Ubuyozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Minisiteri ya Siporo n’abafatanyabikorwa batandukanye, Cercle Sportif de Butare ( CSB ) bateguye isiganwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon rizaba ku nshuro ya mbere tariki ya 18 Mutarama 2020.

Iri siganwa rizajya riba buri mwaka, rizabera mu mihanda y’Umujyi wa Huye, ryitabirwe n’ibyiciro bibiri by’abasiganwa birimo abarushanwa bazakora intera y’ibilometero 21,098 n’abishimisha (Run for fun) bazakora intera y’ibilometero bitanu na 10.

Abasiganwa bazahagurukira imbere y’Inzu mberabyombi mu Mujyi wa Huye, bafate umuhanda ugana imbere y’ibiro by’Akarere, berekeze ku Karubanda n’i Ngoma mbere y’uko bagaruka mu Mujyi berekeza kuri Hotel Barthos banyuze kuri CHUB, bahindukire basubira mu Mujyi banyuze mu muhanda wo hasi, basubira mu nzira banyuzemo mu gihe bazasoreza muri Stade ya Huye.

Huye Half Marathon izabanzirizwa n’imikino irimo Volleyball, Basketball no Koga, izahuza urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Huye n’inkambi z’impunzi za Kigeme na Mugombwa, izaba tariki ya 11 na 12 Mutarama 2020.

Muri Basketball, amakipe umunani azitabira mu bagabo iyi mikino yagabanyijwe mu matsinda abiri, aho irya mbere rigizwe na IPRC Huye, PSVF, Inkambi (Mugombwa) na Regina Pacis mu gihe itsinda B rigizwe na Kaminuza y’u Rwanda, GS Officielle de Butare (GSOB), PSS Baptiste n’Inkambi ya Kigeme.

Mu bakobwa hazakina amakipe ane gusa, ariyo IPRC Huye, GSOB, Kaminuza y’u Rwanda na ENDP Karubanda.

Muri Volleyball y’abagabo hazitabira amakipe 16 agabanyijwe mu matsinda ane naho mu bakobwa hakine amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri.

Groupe Officielle de Butare, Kaminuza y’u Rwanda na IPRC Huye nibyo bigo bizarushanwa mu mukino wo Koga, aho buri kimwe kizatanga abahungu batatu n’abakobwa batatu mu gihe muri Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga hazakina Kaminuza y’u Rwanda, GS Gatagara n’ikipe ya Gisagara.

Mu Mujyi wa Huye hazabera isiganwa ryo ku maguru rya Huye Half Marathon rizabanzirizwa n'imikino itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .