Mo Farah yakuyeho agahigo ko ku rwego rw’Isi kari kamaze imyaka 13

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru watwaye umudali wa zahabu inshuro enye mu mikino Olempike; Mo Farah, yakuyeho agahigo ko gusiganwa ku maguru intera ndende mu gihe cy’isaha imwe ubwo yakinaga muri Diamond League i Bruxelles mu Bubiligi.

Mo Farah yirukanse metero 21,330 akuraho agahigo ka metero 21,285 kari karashyizweho n’Umunya-Ethiopie Haile Gebrselassie muri 2007.

Uyu mugabo w’imyaka 37, yabaye Umwongereza wa mbere ushyizeho agahigo ku rwego rw’Isi mu masiganwa abera hanze ya stade.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Mo Farah yagize "Ntabwo biba byitezwe ko byoroha gukuraho umuhigo w’Isi, ariko nababwira ko byari bikomeye rwose. Uyu muhigo wari umaze igihe kirekire cyane".

"Bisobanuye byinshi. Ndishimye cyane kuba nongeye gusiganwa hanze. Kongera gusiganwa hanze kwanjye kwa mbere ni byo byanteraga imbaraga".

Muri iri siganwa rimara isaha imwe ubundi ridakunze kuba, abasiganwa bagerageza kwiruka intera ndende ishoboka mu gihe cy’iminota 60.

Ku wa Gatanu kandi, Sifan Hassan ukomoka mu Buholandi, yashyizeho umuhigo wo ku rwego rw’Isi mu bagore. Yakoze intera ya metero 18,930 atambuka kuri Dire Tune wirutse metero 18,517 muri 2008.

Mo Farah yasubiye mu masiganwa yo mu muhanda nyuma y’imikino Olempike yabereye i Rio de Janiero, ariko yari yatangiye kongera gusubira mu masiganwa yo muri stade yitegura kwitabira imikino Olempike ya Tokyo ya 2020 muri metero ibihumbi 10.

Isiganwa yaherukaga kwitabira ni iryo mu Ukwakira 2019 muri Marathon ya Chicaho.

Mo Farah yabaye umuntu wa 12 ukuyeho uyu muhigo washyizweho bwa mbere n’Umwongereza Alfred Shrubb mu 1904.

Mo Farah yakuyeho agahigo ko ku rwego rw’Isi kari kamaze imyaka 13
Sifan Hassan ukomoka mu Buholandi, na we yashyizeho umuhigo wo ku rwego rw’Isi mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .