Minisitiri Munyangaju yasoje imikino ngororamubiri mu mashuri, Rubavu iba iya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yitabiriye umuhango wo gusoza imikino ngororamubiri mu cyiciro cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza cyabereye mu Karere ka Ngoma kuri stade nshya y’aka Karere kuri iki cyumweru.

Aya marushanwa yabaye iminsi ibiri, aho yari yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, akitabirwa n’abana 250 barimo abahungu 127 n’abakobwa 123 baturutse mu turere twose tw’igihugu twibumbiye muri duce (ligues) dutandatu.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bahisemo kuza kwifatanya n’aba bana kugira ngo babereke ko babashyigikiye ndetse ari bo Rwanda rw’ejo ndetse asaba ababyeyi gukomeza kubashyigikira mu mikino itandukanye bakunda.

Ati“ Twaje mu Karere ka Ngoma gushyigikira iyi mikino kuri uru rwego rw’abana bato kugira ngo tubereke ko turi kumwe nabo muri uru rugendo rwo gukuza impano zabo. Icyo twifuza cyane kandi n’uko n’ababyeyi babo babashyigikira ni bo bafatanyabikorwa ba mbere, bagomba kubaba hafi bakabakundisha gukina kubera ko siporo ishobora kubabera umwuga mwiza mu buzima bwabo.”

“Amarushanwa ni urubuga rufasha abakiri bato mu gukomeza kubategura neza baherekejwe na gahunda zihamye kandi zinoze mu kubakurikirana no gukuza impano zabo.”

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa basiganwe muri metero 3000, 1500m, 100m, 400m, 200m, 800m, relais 400m x 4 (basiganwa ari bane nk’ikipe) na relais 100m x 4 (basiganwa ari bane nk’ikipe).

Usibye umukino wo kwiruka, abanyeshuri basimbutse uburebure, umurambararo ndetse na triple-saut babanza gusimbuka gatatu.

Mu bakobwa, Akarere kabaye aka mbere mu gutwara imidali myinshi ni Nyamagabe ikurikirwa na Rubavu.

Mu bahungu, Akarere katwaye imidali myinshi ni aka Burera ikurikirwa na Nyamagabe.

Bose hamwe abahungu n’abakobwa Akarere ka Nyamagabe ni ko kabaye aka mbere gakurikirwa n’Akarere ka Rubavu.

Agace kagize amanota menshi kurusha izindi mu bakobwa ni agace k’Amajyepfo mu gihe mu bahungu ari ak’Iburasirazuba.

Muri rusange mu mikino yose iri hamwe muri uyu mwaka w’Amashuri wa 2019, Akarere karushije utundi ni Rubavu mu gihe kandi muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019, Ligue yitwaye neza ikarusha izindi ari Ligue y’Amajyepfo.

Ishyirahamwe rya Siporo n’Umuco mu mashuri ribarizwa muri Minisiteri y’Uburezi, rigizwe n’uduce (ligues) esheshatu.

Imikino ngororamubiri yo mu mashuri abanza yasojwe kuri iki Cyumweru
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yambika imidali abana bahize abandi
Abana bitabiriye aya marushanwa bavuye mu turere twose tw'igihugu, bakiniye muri Stade ya Ngoma
Ligues zitwaye neza n'uturere twahize utundi, byahawe ibihembo
Minisitiri Munyangaju yasabye abana gukomeza gukunda siporo bagateza imbere impano zabo
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice yashimiye Ishyirahamwe ry'imikino yo mu mashuri ko ryahisemo aka Karere ngo kakire imikino ya nyuma

Amafoto: FRSS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza