Minisiteri ya Siporo yatangije Siporo ngarukakwezi ku bigo bya Leta (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu wa nyuma w’Ukuboza 2019, Minisiteri ya siporo yatangije Siporo ngarukakwezi y’abakozi bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira iyi siporo rusange.

Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, aho cyitabiriwe n’abakozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, Ingabo z’igihugu, Polisi y’Igihugu n’abandi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yabwiye IGIHE ko akurikije abitabiriye iyi siporo rusange y’abakozi ku nshuro ya mbere, bitanga icyizere ko ubutaha ubwitabire buziyongera.

Ati ‘’Ku nshuro ya mbere duteranyije ibigo kuva tubaye Minisiteri ya Siporo gusa, turabona ubwitabire butameze nabi kandi turanashimira ibigo byitabiriye. Ni byiza kuba abantu bitabiriye bangana gutya kandi tukaba twizera ko mu minsi iza ubwitabire buziyongera kuruta aha.’’

Shema yavuze ko iyi siporo rusange y’abakozi yashyizwemo imbaraga kugira ngo habeho ububyutse, abakozi bose bazirikane ko ari ngombwa kwitabira siporo yo ku wa Gatanu kuko ibafitiye akamaro.

Ati ‘’Hari itegeko rishyiraho iyi siporo yo ku wa Gatanu. Icyo turi gukora ni ukugira ngo twongere tugire ububyutse, twongere twibutse abantu ko iyi siporo yo ku wa Gatanu ifite akamaro. Abayitabira ubwo bazaba bubahirije itegeko riyishyiraho kandi inyungu ziva mu gukora siporo buri wese arazizi.’’

Niyonzima Patrick, umutoza w’imyitozo ngororamubiri, wakoresheje siporo rusange abakozi ba Leta kuri uyu wa Gatanu, yabwiye IGIHE ko akurikije uko yabonye abitabiriye, hari abari batamenyereye kuyikora, ariko yabonye byagenze neza.

Ati ‘’Nabonye byagerageje kugenda neza, bari babyishimiye. Ikibazo tugifite mu Rwanda ni uko tudafite siporo yihariye ku bana, abakuze n’abandi. Siporo ni ingenzi kuri buri wese kuko irafasha mu buzima.’’

Siporo rusange y’abakozi bo muri za Minisiteri n’Ibigo bya Leta, yashyizweho n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 001/03.0/03/03/2012 yo ku wa 03/03/2012.

Siporo ikorwa mu byiciro bitandukanye, aho igamije kubungabunga ubuzima bw’abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n’imibereho y’abantu, ubusabane, kubahana no guhuza imbaga.

Polisi y'Igihugu iri mu bigo byitabiriye siporo y'abakozi yatangijwe ku wa Gatanu
Abitabiriye iyi siporo babanje kuzenguruka hanze ya Stade Amahoro
Bakoze kandi n'imyitozo yo kugorora ingingo yabereye muri Stade Amahoro
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iyi siporo
Ababyeyi bari mu bitabiriye iyi siporo y'abakozi iba buri wa Gatanu nyuma ya saa Sita
Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy, atanga ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimiye abitabiriye iyi siporo ya mbere ngarukakwezi, yateguwe na Minisiteri ya Siporo
Ku wa Gatanu wa nyuma wa Ukuboza 2019, Minisiteri ya siporo yatangije Siporo ngarukakwezi y’abakozi bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira iyi siporo rusange

Amafoto: Umurerwa Delphin

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza