Muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, siporo n’ibikorwa by’imyitozo ngororamubiri byaragabanutse cyane bitewe n’uko abantu benshi badashobora guhurira hamwe.
Ni mu gihe gukora imyitozo ngororamubiri bihozeho ari imwe mu ngamba zo kwirinda indwara zitandura kandi ikaba itera umubiri kugira ubudahangarwa mu kurwanya indwara.
Mu Rwanda, hasanzwe haba gahunda yihariye ya siporo rusange iba kabiri buri kwezi, Car Free Day, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuva mu 2016. Yahujwe n’ibindi bikorwa bigamije ubukangurambaga ku ndwara zitandura, guteza imbere umujyi w’icyatsi kibisi (green city), kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere uburyo bwo gusabana ku batuye umujyi.
Kubera amabwiriza ya Leta yerekeye kwirinda COVID-19, guterana kwa benshi harimo na siporo zo mu matsinda zakorwaga muri Car Free Day byarahagaze nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Ni muri urwo rwego, Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubuzima/RBC, Umujyi wa Kigali na Rwanda NCD Alliance bahurije imbaraga hamwe mu kugarura Car Free Day binyuze kuri televiziyo no kuyitambutsa iri kuba ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu buryo bushya byemejwe ko buzatangirira kuri TV10, Flash TV, Isango Star TV na TV1 guhera ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020. Nk’uko biri mu masezerano, bemeranyije kuzajya batambutsa amashusho y’imyitozo yabanje gutunganywa hamwe n’inyigisho ku buzima zizajya zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima.
Hazatangizwa kandi ibikorwa bya “Be Active Rwanda Challenge” #BeActiveRw, igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa by’imyitozo ngororamubiri mu ngo zabo.
Abazakurikira ibi biganiro by’imyitozo ngororamubiri bazajya bifata amashusho magufi mu gihe bari gukurikira, bakorera siporo mu rugo bifashishije televiziyo cyangwa imbuga nkoranyambaga mu gihe biri kuba ako kanya.
Ayo mashusho bazajya bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakoresha hashtag ya #BeActiveRw.
Umuntu uwo ari we wese uzajya ukurikirwa cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga (views, likes, shares na comments) azajya abona igihembo.
Ibi biganiro by’imyitozo ngororamubiri byashyizweho nyuma y’uko mu cyumweru gishize Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali bongeye gufungura Car Free Day nyuma y’iminsi 204, bikagaragara ko Abanyarwanda bari bakumbuye gukora siporo.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bongeye gufungura uburyo bworohereza abantu gukora siporo kugira ngo Abanyarwanda birinde indwara zaterwa no kutayikora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!