Marathon Mpuzamahanga ya Kigali izatwara agera kuri miliyoni 300 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntigengwa John, yatangije ku mugararo Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igiye kuba ku nshuro ya 15, aho iri rushanwa rihuza abakinnyi batandukanye basiganwa ku maguru rizaba tariki ya 16 Kamena 2019 rizatwara agera kuri miliyoni 300 Frw.

Umuhango wo gutangiza ku mugararo iyi Marathon ya Kigali yitiriwe amahoro, wabereye kuri Radisson Blu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, aho abafatanyibikorwa b’imena b’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda batangaje uburyo bazashyigikiramo iri rushanwa uyu mwaka.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri siganwa, umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, John Ntigengwa yashimiye abaterankunga b’iyi Marathon barimo MTN Rwanda na Banki ya Kigali, avuga ko rigaragaza isura y’u Rwanda dore ko rinashyigikiwe na Perezida Kagame.

Ati” Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rishyigikiwe na Perezida Kagame, Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanya n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda kuritegura guhera mu 2005. Rigaragaza isura y’u Rwanda, igihugu cy’amahoro ku mipaka yacyo, aho abanyamahanga baryitabira bataza gusiganwa gusa, ahubwo no kureba ibyiza by’u Rwanda. Ndabasaba guhuriza hamwe n’abafatanyabikorwa irushanwa ry’uyu mwaka rikazagenda neza.”

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda nk’umwe mu baterankunga bakuru b’irushanwa, aho yambika abasiganwa, imidali n’ibindi bitandukanye, uyu mwaka yatanze miliyoni 95 Frw muri Kigali International Peace Marathon.

Banki ya Kigali nayo itera inkunga iri rushanwa guhera mu 2017, yongereye amafaranga yatangaga agera kuri miliyoni 25 Frw, aho bateganya ko hari n’ayandi ari hafi muri miliyoni 20 Frw azagenda mu bindi bikorwa bijyanye na Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, yose hamwe akaba miliyoni 45 Frw.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, Mubiligi Fidèle, yavuze ko Kigali International Peace Marathon y’uyu mwaka yahujwe n’iminsi 100 yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, hazirikanwa abagize uruhare ngo amahoro yongere kuboneka mu Rwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mwaka iri rushanwa ryajyanwe muri Kamena bitewe n’izindi gahunda z’igihugu zari zihari, aho bizeye ko ubutaha rishobora kuzasubizwa mu kwa Gatanu kuko ari bwo haba amarushanwa atandukanye ku Isi.

Ati” Irushanwa ryari risanzwe riba muri Gicurasi mu minsi tuba twibuka abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse binahura n’ingengabihe ya za Marathon ku Isi. Uyu mwaka ryaje mu kwa Gatandatu kubera ko hari izindi gahunda zitandukanye igihugu gifite ariko ntabwo ariko bizakomeza keretse havutse izindi mpamvu.”

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005, aho iba igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa intera y’ibilometero 42,1, iya 21, ndetse n’iy’ibilometero 10 ku bishimisha batarushanwa (Run for Fun) haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Ku nshuro ya 15 iri rushanwa rigiye kuba, byitezwe ko umubare w’abaryitabira uziyongera ukagera ku bihumbi 10 dore ko imibare y’abaryitabiriye kuva mu 2010 igaragaza ko buri mwaka biyongera, aho mu mwaka ushize hiyandikishije abagera ku 7,950 bavuye mu bihugu 34 bitandukanye.

Uyu mwaka ryatumiwemo abanyabigwi batandukanye barimo Usain Bolt (Jamaica), Mohamed Farah (ukomoka mu Bwongereza), Nawal El Moutawakel (Maroc), Tirunesh Dibaba (Ethiopia) na Tegla Chepkitel Loroupe (Kenya).

Abandi batumiwe muri Kigali International Peace Marathon 2019 barimo Umwongereza uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku Isi (IAAF), Sebastian Coe n’umunya-Cameroun, Hamad Kalkaba Malboum, uyobora Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri muri Afurika (CAA).

MTN Rwanda yatanze miliyoni 95 Frw muri Kigali International Peace Marathon y'uyu mwaka
Banki ya Kigali yatanze miliyoni 45 Frw muri Kigali International Peace Marathon 2019
Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, Mubiligi Fidèle, yavuze ko Kigali International Peace Marathon y'uyu mwaka izatwara akabakaba miliyoni 300 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza