Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020 ni bwo habaye amatora y’iyi myanya itatu mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro i Remera.
Ndejuru Teta watanzwe na Rutsiro Athletics, yatorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Ubutwererane na Porogaramu ku majwi 10 kuri 11, Ntubabare Ange Doriane wa Muhanga Athletics atorerwa kuba Visi Perezida ushinzwe Ubuyobozi n’Imari ku majwi 10.
Ndekezi Omer wa Huye Athletics, yatorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere ku majwi icyenda, atsinze Nzigiye Joas watanzwe n’ikipe ya Nyaruguru Athletics, we wagize amajwi abiri.
Abatowe bahawe manda y’imyaka ine mu gihe abasanzwe muri Komite Nyobozi ya RAF yatowe muri Mutarama 2018, bazasoza manda yabo muri Mutarama 2022.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, RAF, Me Mubiligi Fidèle yavuze ko kongera iyi myanya muri Komite Nyobozi bizafasha iri Shyirahamwe kugeza kuri gahunda ryiyemeje yo guteza imbere umukino imbere.
Ati “Guhera muri 2018 ubwo twagirirwaga icyizere cyo kuyobora Federasiyo, twararebye dusanga abagize Komite Nyobozi ari bakeya dukurikije akazi gahari n’uko bagakora, tujya inama yo kwagura komite hakajyaho baVisi Perezida batatu. Bazakora manda y’imyaka ine, tugira manda imwe ishobora kongerwa.”
“Bisobanuye ko komite ya RAF itazajya isoreza manda imwe ku buryo nihagira abagenda, hazajya hasigara abandi bamenyereye. Bizadufasha cyane kuko bari basanzwe bari mu nshingano zitandukanye. Ubufatanye bwa benshi butanga imbaraga.”
Ndekezi Omer watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere, yavuze ko kimwe mu byihutirwa bazibandaho ari ukongerera ubushobozi abatoza b’imikino ngororamubiri.
Ati “Ni umwanya utoroshye, usaba imbaraga kandi turazifite. Ndabyishimiye cyane kuko izo nshingano kuri njye nta gitangaza kirimo. Ingamba zirahari, turateganya guteza imbere imikino ngororamubiri mu buryo bwaguye cyane dushyize imbaraga mu kongerera abatoza ubumenyi kuko batanga ibyo bafite.”
Muri gahunda y’imyaka irindwi RAF yihaye harimo gushyiraho uburyo abakinnyi b’imikino ngororamubiri batozwa muri buri murenge wo Rwanda ndetse bagakurikiranwa. Hari kandi gukorana n’amashuri hagamijwe kuzamura impano ndetse no gukoresha amarushanwa atandukanye mu gihugu no hanze yacyo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!