Inkwenene z’Icyongereza n’uko yatekereje guhunga atinya gufungwa: Ikiganiro na Myasiro (Video)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Buri wese ukurikiranira hafi ibya siporo cyangwa akaba ari inshuti y’imbuga nkoranyambaga, azi izina ‘Myasiro’, ryamamaye mu 2016, ubwo yacaga agahigo mu mikino ngororamubiri muri Pologne ariko akibukirwa cyane ku Cyongereza yavuze ubwo yari akimara kwiruka.

Myasiro Jean Marie Vianney, ni umusore w’imyaka 23 ufite amateka akomeye mu Rwanda akomora ku kuba ubwo yari muri shampiyona y’Isi y’abatarengeje imyaka 20 muri Pologne “2016 IAAF World Junior (U20) Championships”, yarakuyeho agahigo k’uwitwa Valens Bivahagumye wari warirutse metero ibihumbi 10 mu iminota 29, amasegonda 35 n’ibice 41 muri 2004.

Uyu Myasiro we yayirutse mu iminota 29 amasegonda 26 n’ibice 26, icyo gihe akaba yari afite imyaka 19.

Myasiro Jean Marie Vianney yavukiye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Busanze mu Majyepfo y’u Rwanda. Avuka mu mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we bucura, abandi batandatu bose ni abakobwa.

Uyu musore afite nyina gusa kuko se yitabye Imana mu 2017.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Myasiro, yavuze byinshi byerekeranye n’uburyo yahuye n’akaga akimara kuvuga Icyongereza gipfuye, ku buryo hari n’abamubwiye ko nagera mu Rwanda agomba gufungwa kuko yasebeje igihugu n’ibindi.

IGIHE: Mu buzima bwawe wumvaga uzaba umukinnyi ngororamubiri wabigize umwuga?

Myasiro: Nkiri muto ntabwo numvaga nzirukanka kuko bitewe n’ahantu navukiye, nari ntarabona umuntu wiruka, twari tuzi ko umuntu yiruka agiye gufata uruakwavu cyangwa akaba ari umusazi. Numvaga nzaba umuganga kuko nakundaga abaganga cyangwa nkakora muri banki, gusa uko iminsi yagendaga nashyize ingufu mu mupira w’amaguru, nkumva nzaba nk’umukinnyi Jimmy Gatete, niwe mukinnyi nakundaga.

Ngiye mu mwaka wa mbere i Butare, nibwo najyaga mbona abantu biruka ku maguru. Nahise mva mu mupira kuko abantu bancaga intege bambwira ko ntavukiye mu muryango ukomeye, narabiretse njya mu kwiruka. Byaje kumpira kuko nakomeje nza no mu rwego w’igihugu mu by’amashuri yisumbuye, aha nibwo nabonye ko bishoboka.

Naje kubonwamo impano n’abantu barimo, Kajuga Robert na Disi Dieudonné, bakomeje kujya bamvuganira ku ishuri nigagaho ry’Abapadiri, kugira ngo njye mbona umwanya wo gukina. Mu 2013 byaje gutuma njya mu ikipe yitwa Mountain Classic, bituma nitabira amarushanwa akomeye harimo n’irya All African Games ryabereye muri Botswana, nyuma njya no muri Uganda.

Ndibuka ko ngiye muri Uganda twagarutse mu Rwanda natsindiye amadorali 500, numvise bindeze kuko nibwo bwa mbere nari mfashe ku mafaranga, nyagejeje mu rugo nabo byarabatunguye ndetse babanza kuvuga ko nayibye, ariko ku ishuri bababwira ko nayatsindiye, Papa yahise anguriramo ishyamba, ubwo nibwo nabonye ko noneho uyu ari umukino ugiye kuntunga.

Myasiro yavuze ko yasetswe kubera kuvuga nabi Icyongereza agashaka guhunga igihugu

IGIHE: Mu 2016 witabiriye irushanwa muri Pologne uhavugira icyongereza abenshi banenze, byagenze gute?

Myasiro: Iri rushanwa abantu benshi bararyibuka n’umuntu wese udakurikirana ibya siporo nzi ko anzi neza, iri ni irushanwa nakoreyemo ibintu bibiri, ku bazi siporo nakoze icyo bita amateka (record), kuko ninjye ufite ibihe byiza mu bakiri bato mu Rwanda, mu batarengeje imyaka 20.

Ikindi ni uko navuze Icyongereza ari nacyo cyakwiriye ku Isi yose, ndakeka n’abatari abanyarwanda bose nabonye babinyereka, abanyarwanda bamwe baranshimye abandi baranseka, buri muntu aba afite uko abifata ariko kuri njye byarabaye.

Nkimara kuvuga biriya bintu, hari umusore witwa Sugira James twari kumwe uwo munsi, twageze mu cyumba twararagamo kuko njye nari naniwe cyane, nkajya mbona arareba kuri Youtube agaseka, kuri njye ntabwo nanibukaga ko hari interview (Ikiganiro) natanze ku munyamakuru.

Nakomeje kubona aseka (Sugira), ahita anambwira ati ubu uzi ko wagera i Kigali bakagufunga? Nahise mubaza nti nakoze iki? Ati Perezida arahita agufunga, akibimbwira umutima warankutse kuko urumva iyo uvuze umukuru w’igihugu uba wumva ko hari ikintu gikomeye wakoze.

We yakomeje guseka ni nabwo yanyeretse ya Video, ndamubwira nti ese ibi nibyo Perezida amfungira? ariko nanjye nsubiyemo ya video kuyireba nahise niseka.

Iyo urebye kuri iyi video ahantu hahera, hari aho ubona ko nasetse kuko nahakoze amafuti, hari aho navuze ngo, ‘Me I’m not Minimum Olympic” aho nakavuze ngo, ‘I don’t have Minimum Olympic’, Urumva ko navuze ngo ndi ‘Minimum ya Olympic.

Ako kanya koko nahise numva ko bari bumfunge kuko numvaga nsebeje igihugu, numvise ngiye kureka uyu mukino ntangira no kumva ngiye guhunga igihugu, ndabyibuka ako kanya nagiye ahantu twari ducumbitse, ndababaza nti ese nta hantu umuntu yabona byibuze muri Kaminuza yajya akajya akoropa? Ntabwo numvikanye nabo mu rurimi, mbese twananiwe kumvikana.

Mbonye byanze naravuze nti iki gihugu nkitorokeyemo napfa, nahisemo kuvuga nti reka nsubire mu Rwanda, byibuze nibamfunga bazamfungura.

Ngeze mu gihugu nta muntu nabibwiye gusa naravuze nti uzaza kumbaza nzahita ntorokera mu Burundi kuko ni bugufi yo mu rugo. Nshimira ko itangazamakuru ari ryo ryansubijemo icyizere bambwira ko ari ibisanzwe kuvuga icyongereza nka kiriya, ndetse nabonye n’abayobozi batandukanye bagiye banshimira ibihe byiza nakoze, bakambwira ko nta kosa nakoze.

IGIHE: Kuba hari abanyarwanda bagusetse wabyakiriye gute?

Myasiro: Kugeza uyu munsi nakongera nkabivuga, hari abanyarwanda bamwe usanga badakunda ibifite umumaro ahubwo bareba ahabaye ikosa gusa, uyu munsi usanga abantu benshi bazi ko navuze Icyongereza nta kindi baba bazi, hari n’uwo ubona yirirwa akwirakwiza ibyo navuze, wamubaza uti yabivugiye he ugasanga ntabyo azi.

Icyo nabwira abantu ni uko ibyo babona bajya babanza gusesengura, simbabuza guseka kuko umuntu niho ahera anikosora ariko bajye banaseka ibyo bazi, si byiza kubona ibihurura nawe ngo uhurure, burya iyo unenze ikintu uzi, uba uzi n’inama uri bugire wa wundi wakoze ikosa.

IGIHE: Umaze gusekwa washatse uko wihugura?

Myasiro: Nkiva muri Pologne nabonye abantu bamfasha kwiga icyongereza mu Rwanda, nahamaze ibyumweru bibiri ariko nyuma nabonye gahunda yo kujya gukina mu Butaliyani, nk’uko nakubwiye mu buzima bwanjye, ni uko namaze kubona ko nzatungwa n’amaguru yanjye, kuba narakinaga mu Rwanda nkaba nari mbonye amahirwe yo kujya ku mugabne w’i Burayi nagombaga kugenda.

Naragiye ndakina nkajya mvuga ko ningaruka nziga cyangwa nkaba nakimenyera n’aho nkina, ngeze mu Butaliyani nasanze batavuga cyane icyongereza ariko hari akiyongerereho nubwo bitari uko nabishakaga.

IGIHE: Mu buryo bufatika, uyu mukino umaze ku kugeza kuki?

Myasiro: Nk’abantu duturanye bo bazi neza uko nateye imbere, icya mbere uyu mukino watumye mvana umukecuru wanjye muri Nyaruguru mutuza mu Karere ka Nyanza, namuguriye imirima n’inzu ubu ntakodesha, ntabwo ihenze cyane ariko yantwaye miliyoni 4.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari n’ibindi nagezeho ariko ntavuga, sinavuga ko nageze ku cyo nkeneye cyose ariko uyu munsi siporo ifite byinshi yampaye, amafamu y’inka n’ibindi, mfite imirima y’ibyayi muri Nyaruguru n’ibindi, ntabwo nicuza ubuzima nagiyemo nk’uko nk’ubu abo twiganye 90%, nzi ko benshi bifuza kubaho nkanjye.

IGIHE: Myasiro w’imyaka 23 yaba afite umukunzi?

Myasiro: Njye ibi narabirangije, ubu mfite uwo nkunda, vuba nzababwira itariki y’ubukwe.

Myasiro avuga ko amaze amezi atandatu afite imvune, gusa ngo akaba akomeje ibiganiro bitandukanye n’amakipe y’i Burayi kugira ngo abe yayakinira.
Avuga ko anateganya gutangira kwiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .