Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Ishyamba rya Nyungwe mu murage w’Isi kubera ko ari icyanya gifite itandukaniro n’ibindi byanya biri hirya no hino ku Isi, bitewe n’urusobe rw’ibinyabuzima biribamo.
Kuba ari rinini, ryiza kandi rikaba mu akuze ku Isi, bituma rigira akamaro by’umwihariko ku barisura haba abenegihugu n’abanyamahanga.
Buri mwaka haba hari amahirwe ku bifuza kugera muri iri shyamba, by’umwihariko ku bakora siporo, dore ko haba hari n’umwuka mwiza utuma zigenda neza.
Abitabiriye Nyungwe Marathon ya 2025, bagaragaje ko yari iteguye neza ku buryo budasanzwe, byatumye abayigezemo bifuza gukomeza kuyitabira. Ibi byagarutsweho na Uwase Aline waganiriye na IGIHE.
Yagize ati “Ni inshuro ya kabiri nitabiriye ‘Nyungwe Marathon’ naherukagamo mu 2018, byinshi byarahindutse mu ngeri zitandukanye. Ndishimye cyane kuba nabashije kwiruka ibilometero 12. Icyo nkundira iri siganwa ni uko mba ndi kwiruka mu ishyamba ririmo umwuka mwiza kandi nkaba ndi kumwe n’ibindi binyabuzima.”
Rwagasore Jean Bosco ni umwe mu bakuze baba bari muri iri siganwa amaze kwitabira inshuro enye, akaba yavuze ko rifasha cyane abageze mu zabukuru.
Ati “Uyu ni umuhango mwiza utuma duhura tukanasabana n’abantu bavuye ahantu henshi. Njye ndakuze mfite imyaka iri hejuru, bityo rero riramfasha cyane kuko siporo ni ubuzima. Turashimira Leta y’u Rwanda yabiteguye kuko bihuza abakuze n’urubyiruko. Twifuza ko rizakomeza kuba.”
Iri siganwa riba buri mwaka, riba ritagamije kurushanwa ahubwo ari ugukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka no kugenda n’igare, hari abakora intera y’ibilometero 106 ari byo byitwa “The Double Double event”.
Bivuze ko bava mu Gisakura bakagera ku Kitabi, bakongera bagasubira aho batangiriye.
Hari kandi abakora intera y’ibilometero 53 ku maguru, abakora Igice cya Marathon (ibilometero 21) n’abasiganwa intera y’ibilometero 12, mu gihe hari n’abasiganwa ku magare.
Abitabira ‘Nyungwe Marathon’ kandi baryoherwa no kwifotoreza mu mirima y’icyayi ya Gisakura, ahari uruganda rugitunganya, gusura Isumo rya Ndambarare n’inzira yo mu kirere izwi nka “Canopy Walkway”.




































































































Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Igena Sage
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!