Hashize iminsi abakobwa n’abadamu bafite hejuru y’ibiro 100, bari mu rugendo rwo kwirinda indwara z’itandura bagabanya umubyibuho ukabije, binyuze mu kugena indyo ikwiye no gukora imyitozo ngororamubiri, babifashijwemo na Slim&Fit Rwanda.
Bamwe mu batoranyijwe bagaragaje ko bagaragaje ko gutangira imyitozo ngororamubiri byabafashije cyane.
Rudacogora Jeanette yavuze ko yifuza gukira indwara y’amavi yamushegeshe.
Yagize ati “Mfite imyaka 19 ariko kugenda ahantu hazamuka ni ikibazo gikomeye cyane, ikindi mbabara mu mavi bidashira rero ndashaka kungana n’imyaka yanjye”.
Uwimana Christine yagize ati “Ntabwo mbasha kugenda ahantu haterera, yewe hari ahantu ntinya kujya kubera uko ngana. No kwa muganga bambwiye ko nintagabanya ibiro ntazakira imitsi. Rero nishimiye ko natoranyijwe mu bazakora icyiciro cya kane.”
Mu gusoza aya marushanwa hazatangwa ishimwe ku bakobwa n’abadamu batandatu, babaye indashyikirwa mu kurwanya indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.
Wakurikira ibikorwa bya Slim&Fit binyuze ku mbugankoranyambaga zabo (Youtube, Instagram, twitter na Facebook ukoresheje Slimnfitrwanda) ndetse n’ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu buri wa Gatandatu saa cyenda n’igice.
Slim & Fit Rwanda ifasha abagore n’abakobwa kwirinda indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije bakora siporo no gufata indyo yuzuye.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!