Iri rushanwa ryabereye muri IPRC Kigali, rikinwa n’abagera kuri 400 mu byiciro bitandatu bitandukanye.
Mu cyiciro cy’abakuru, basiganwe ku ntera y’ibilometero 10 mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo, Hitimana Noël wa APR AC yahize abandi yegukana umwanya wa mbere akoresheje iminota 31, amasegonda 23. Yakurikiwe na Nsabimana Jean Claude wakoresheje iminota 31 n’amasegonda 28 ndetse na Mutabazi Emmanuel wakoresheje iminota 31 n’amasegonda 38.
Mu bagore, Niyonkuru Florence wa Sina Gerard yabaye uwa mbere akoresheje iminota 35 n’amasegonda ane, akurikirwa na Imanizabayo Emelyne wa Sina AC wakoresheje iminota 36 n’isegonda rimwe. Uwizeyimana Jeanne Gentille wa Police AC warushijwe amasegonda 17 yabaye uwa gatatu.
Sina Gerard Athletic Club ni yo yegukanye ibihembo byinshi nk’ikipe harimo icy’abakuru mu bagabo, abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 ndetse n’abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa.
Ni mu gihe APR AC yahize andi makipe mu bagabo, ikurikirwa na Police AC na Sina Gerard AC.
Mu bahungu batarengeje imyaka 20, bakinnye ibilometero umunani, hatsinze Ahishakiye Christian wa Sina Gerard AC mu gihe mu bakobwa batarengeje iyo myaka, bo bakinnye ibilometero bitandatu, hatsinze Uwitonze Claire na we ukinira Sina Gerard AC.
Mu bahungu batarengeje imyaka 18, bakinnye intera y’ibilometero bitandatu, hatsinze Iradukunda Justinwa Sina Gerard AC naho mu bakobwa bakinnye ibilometero bine hatsinda Nyirambarushimana Jean D’Arc na we ukinira Sina Gerard AC.
Abakinnyi bitwaye neza muri iyi Shampiyona, ni bo bazatoranywamo abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi izabera muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 10 Mutarama 2026.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!