00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko guterura ibiremereye bishobora gufasha ababuze ibitotsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 March 2022 saa 02:25
Yasuwe :

Imibereho myiza y’ubuzima bw’umuntu ahanini ishingira ku ngano y’igihe aruhuka. Kuryama ni uburyo bumwe bwo kuruhura umubiri. Iyo udafata umwanya uhagije wo gusinzira, bishobora kuba byakuzanira ingaruka zitari nziza mu mibereho ya buri munsi.

Hari ubwo usanga benshi bagira ibibazo mu gihe cyo kuryama, hakabaho ingorane zo kubura ibitotsi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyotozo ngororangingo ari kimwe mu byagufasha kubona ibitotsi ugasinzira neza.

Ubu bushakashatsi butaremezwa neza bwakozwe n’inzobere zo muri Lowa State University, bwari bugamije kumenya ihuriro riri hagati y’imyitozo ngororamubiri, ibitotsi n’ubuzima bw’umutima w’umuntu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kubura ibitotsi mu gihe cyo kuryama bifite aho bihuriye n’indwara zitandukanye nk’indwara z’umutima, indwara z’ubwonko n’izindi.

Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje imyitozo ngororangingo nk’iyafasha umuntu kubona ibitosi nijoro cyangwa mu gihe cyo kuryama, akagabanya ingaruka zo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima cyangwa ubwonko, nk’uko Angelique Brellenthin umwe mu bakoze ubushakashatsi yabivuze.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 386 bafite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso.

Bashyirwaga mu mahugurwa y’uko bakwita ku mibiri yabo, bagashyirwa mu matsinda azajya abafasha gukora imyitozo. Bakorerwaga igenzurwa ry’isaha imwe, bikaba gatatu mu cyumweru mu gihe cy’umwaka umwe.

Isuzuma ryakozwe mu itangira ndetse n’isozwa ry’ubu bushakashatsi, ryibanze ku ingano y’ibitotsi, igihe cyo gusinzira n’igihe umuntu amara asinziriye ugereraynije n’igihe cyose cyo kuryama, gutinda kuryama n’ibindi byose birebana n’ibitotsi.

Isuzuma ryagaragaje ko 35% by’abitabiriye bagiye bagira imbogamizi mu kuryama naho 42% bataryama amasaha byibuze arindwi mu ijoro.

Nyuma y’amahugurwa abashyizwe mu itsinda rikora imyitozo yo guterura ibiremereye ubushakashatsi bwagarageje ko byibuze hiyongereye ho iminota 40 kuyo bari basanzwe basinzira buri joro.

Brellenthin yagize ati “Nubwo imyitozo ngororangingo n’iyo guterura ibiremereye byombi ari ingenzi ku buzima muri rusange, ibisubizo byacu byerekana ko imyitozo yo guterura ibiremereye ishobora kuba ariyo myiza kuruta mu gihe cyo kuryama cyane cyane n’ijoro.”

Bavuze ko imyitozo ngororangingo irwanya cyane ibibazo byo kubura ibitotsi ndetse ifasha umuntu gusinzira neza mu ijoro ryose.

Guterura ibiremereye byagaragajwe nk'ibishobora kongera ibitotsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .