00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe amabwiriza yo kubahiriza kuri ‘gyms’ ziherutse gukomorerwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo (MINISPOR) yashyize hanze amabwiriza yo gusubukura ibikorwa by’inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Bibaye nyuma y’aho Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 ifashe ibyemeze birimo gukomorera ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) byari bimaze umwaka urenga bifunze.

Mu mabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo, ni uko Inyubako z’imyitozo ngororamubiri zemerewe gufungura ku bikorwa birimo by’imyitozo yo kubaka umubiri, n’imyitozo ngororamubiri (Fitness exercises).

MINISPOR mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko imyitozo ngororamubiri mu matsinda (Group aerobics exercises) yemewe gusa ikorewe hanze. Kandi abayikora bategetswe guhana intera ya metero ebyiri. Amatangazo agaragaza uburyo isuku ikorwa n’amatangazo agaragaza uburyo bwo gukomeza kwirinda COVID-19 agomba kumanikwa ahantu hagaragarira bose.

Ibikoresho byose byo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (ibyo guterura, kugorora ingingo, kunanura imitsi), bikwiye guterwa mu buryo bihana intera ya metero ebyiri kandi bigasukurwa by’umwihariko buri gihe bimaze gukoreshwa hifashishijwe imiti yabugenewe.

Abakozi bashinzwe isuku mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri bagomba kugenerwa n’abakoresha babo ibyangombwa bibarinda mu gihe bakira ababagana no mu gihe bakora isuku hagati ya buri cyiciro cy’imyitozo. Ibyo byangombwa birimo agapfukamunwa, ikirahuri gikingira mu maso, udupfukantoki tujugunywa, udutambaro two guhanagura ibikoresho duhita dusukurwa mbere yo kongera kudukoresha n’ibindi.

Ubwogero bukoreshwa n’abagana inyubako ntabwo bwemewe gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi hagati y’icyiciro cy’imyitozo n’ikindi hagomba kubamo byibura igihe kingana n’isaha imwe yo gukora isuku y’ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwemo imyitozo gihumeke hagati y’icyiciro n’ikindi.

Mu mabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo, ni uko Inyubako z'imyitozo ngororamubiri zemerewe gufungura ku bikorwa by’imyitozo yo kubaka umubiri n'imyitozo ngororamubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .