00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gyms zongeye gukomorerwa nyuma y’umwaka urenga zifunzwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame, bimwe mu byemezo yafashe harimo gukomorera ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) byari bimaze umwaka urenga bifunze.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bivuga ko gyms zizafungura mu byiciro, gahunda y’ifungura ikazatangazwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

Kimwe n’ibindi bikorwaremezo by’imikino inyuranye, Gyms zafunzwe guhera tariki ya 20 Werurwe 2020, iminsi mike nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ugushyingo, yakomoreye Gyms zose, ariko gufungura ibikorwa byazo ntikwamaze kabiri kuko zongeye gufunga nyuma y’iminsi mike kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 mu Ukuboza 2020.

Abafite ibi bigo by’imyitozo ngororamubiri bari baherutse kwandikira Minisiteri y’Ubuzima, batabaza ko niba nta gikozwe ngo bakomorerwa bashobora kuzafunga burundu imiryango, nyuma y’umwaka bafunze.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) byari bimaze umwaka urenga bifunze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .