Gutera inkunga Marathon ya Kigali n’ibindi bikorwa bya Siporo ni ukwitura abanyarwanda- Banki ya Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali ikomeje gushyigikira ibikorwa bya Siporo mu Rwanda, aho kuri ubu yongereye amafaranga ishyira mu isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon, agera kuri miliyoni 45 mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwimakaza amahoro.

Nshuti Thierry ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali yavuze ko kuba ari yo ya mbere ihagaze neza mu bukungu mu Rwanda, aho ibarurwaho agaciro ka Miliyari imwe y’amadolari ya Amerika ari uko Rwanda rufite amahoro bityo na yo izakomeza gushyigikirwa ibikorwa bifite aho bihuriye na yo kandi bishimisha abanyarwanda.

Ati "Niba igihugu gifite amahoro hakaba hari na Marathon igaragza amahoro ari muri icyo gihugu nta mpamvu y’uko Banki ya Kigali yaba idahari muri ibyo birori. Banki ya Kigali izakomeza gukora ku buryo abakiliya bayo bagira ubuzima bwiza. Mukorana natwe kuko mutwishimiye, ntabwo wakwishimira umuntu utabonye mu bihe byawe byo kunezerwa ni yo mpamvu natwe tubegera.”

“Intego yacu ni ukugira ngo twiture ineza abanyarwanda bakomeza kutugirira bakorana natwe, bigatuma ubucuruzi bwacu buzamuka, aho kuri ubu aricyo kigo cyambere mu Rwanda gifite agaciro ka miliyani imwe y’amadolari ya Amerika.”

BK ivuga ko kuba Kigali International Peace Marathon yitabirwa n’abanyamahanga biyiha imbaraga zo kuyishyigikira kugira ngo ibereke aho abanyarwanda bageze biteza imbere n’abo babashe kuyigana.

Ubwo Banki ya Kigali yateraga inkunga iyi Marathon Mpuzamahanga mu 2017, yatanze miliyoni enye, mu 2018 itanga miliyoni 35 Frw mu gihe uyu mwaka yongereye inkunga itera iri rushanwa igera kuri miliyoni 45 Frw.

Banki ya Kigali isanzwe ari umuterankunga mukuru wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda, aho itangamo miliyoni 100 Frw buri mwaka (mu gihe cy’imyaka itatu) ndetse ikorana n’ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda n’umukino wa Golf.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Banki ya Kigali itangiza indi gahunda nshya yagenewe umuturage wo hasi, cyane umuhinzi kugira ngo imufashe gutera imbere.

Banki ya Kigali yatanze miliyoni 45 Frw muri Kigali International Peace Marathon 2019
Nshuti Thierry ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza