Girumugisha Gaël, umuhanga mu ikoranabuhanga wayobotse inzira yo gutoza siporo ngororangingo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Girumugisha Gaël yakuze yiyumvamo ruhago! Ari mu bakinnyi basohokeye u Rwanda mu Bushinwa na Afurika y’Epfo bagiye mu myitozo itandukanye.

Inzozi zo kuba umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ntizasohoreye muri APR FC cyangwa Rayon Sports kubera imvune, ahubwo zabereye impamo mu gutoza siporo ngororamubiri muri Kigali Marriott Hotel.

Nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye na Computer Science, Girumugisha ntiyakomeje kubyaza umusaruro ibijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa, yayobotse umwuga wo gutoza ibijyanye na siporo ngororangingo.

Uyu musore amaze imyaka isaga itatu akora muri Kigali Marriott Hotel, ndetse yatangiranye nayo, afasha abayigana guhindurirwa ubuzima binyuze muri siporo iboneye.

Girumugisha yinjiye neza mu bijyanye n’ubutoza n’ubujyanama mu bya siporo ngororamubiri mu 2011. Avuga ko iturufu yo kugira ubuzima bwiza iri mu kwita ku mubiri, gukora siporo n’ibindi ukenera.

-  Imvune y’urutugu yamusunikiye mu gutoza siporo ngororangingo

Girumugisha yize Electronique na Informatique muri ETO Nyamata, akomereza muri Computer Science afitemo Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri ULK.

Yabwiye IGIHE ko mu buzima bw’ishuri yakundaga siporo bihebuje, aharanira kuzaba ikirangirire.

Ati “Nakuze nkunda gukina, nasohokeye igihugu muri ruhago, tujya mu Bushinwa no muri Afurika y’Epfo mu myitozo. Hari hatoranyijwe abana batarengeje imyaka 17 batangaga icyizere cy’ahazaza mu mupira w’amaguru.’’

Yahagaritse gukina kubera imvune y’urutugu yagize akaza kugirwa inama inama yo gukora siporo cyane.

Ati “Nakunze siporo kuva nkiri muto. Nari mfite imyaka 17 ngira imvune, abaganga bo mu Bushinwa bangiriye inama yo kujya muri gym ngakora imyitozo kugira imvune ikire. Nahise nyitangira gutyo ngenda nyikunda. Byanjemo ndabikunda, nkajya njya mu mahugurwa.’’

Girumugisha ntiyagiye mu ishuri ryigisha siporo ariko akibona akazi muri Serena Hotel mu 2010 yumvise ko yanakora ibijyanye no gutanga ubufasha mu myitozo ngororamubiri.

Yahawe akazi ka mbere akora kuri reception, ariko aza kwisanga urukundo rwa siporo rumusunikiye muri gym.

Ati “Naje gusaba gukora siporo, bitangira bityo. Twabonaga amahugurwa y’abantu bavuye mu bindi bihugu, bakaza bakatwigisha. Iyo ukora ikintu ugikunze hari igihe ucyiyumvamo cyane.’’

Uyu musore w’imyaka 29 yaje kubengukwa na Kigali Marriott Hotel yemera gukorana nayo.

Ati ‘‘Hari abakozi ba Marriott bakoreraga siporo aho nabaga, barabyishimira bansaba ko twakorana. Nk’ikigo gikomeye narabemereye. Gukora muri Marriott Hotel harimo amahirwe menshi kuko ni hoteli ifite gym igezweho, ifite ibikoresho bifatika. Umwihariko wayo ni uko inafite umubare w’abantu idashobora kurenza bayikoreramo imyitozo.’’

Yakomeje avuga ko ‘hari inyungu nyinshi mu gukorana na Marriott nk’umukozi cyane ko haba hari amahirwe yo kujya mu yandi mashami. Umukiliya na we abyungukiramo cyane ahabwa serivisi imunyuze.’

Girumugisha avuga ko ibanga ryamugejeje aho ari ryubakiye mu kugira ikinyabupfura.

Ati “Bisaba gutega abantu amatwi kuko hari abakugana bumva ko ibintu babizi, hari n’uza ashaka ubufasha. Iyo wegereye wa muntu ukamwereka ko hari icyo wamufasha biramunezeza. Birafasha ugasanga abakiliya barishimye.’’

Girumugisha atanga ubufasha muri siporo zo mu bwoko butandukanye zibanda ku kubaka umubiri uhamye utibasirwa n’indwara.

Uyu musore ni we watoje abakobwa 20 bari bahataniye Miss Rwanda 2019. Ni inshingano avuga ko yishimiye cyane nubwo zitari zoroshye cyane ko bamwe ari ubwa mbere bari bakoze siporo.

Ati “Iyo bamaraga gukora siporo, twafataga iminota nka 15 yo kugorora ahantu bababaye bakamera neza.’’

Muri siporo bibandaho harimo kwiruka no kubaka amaguru bitewe n’igihe bahagarara. Mu batojwe hari abakomeje kuzikora bihoraho.

Girumugisha nk’umutoza wa siporo avuga ko ari ingenzi kuko ituma umuntu amera neza inyuma n’imbere mu mubiri kandi ntiyibasirwe n’indwara cyane.

Usibye serivisi zijyanye na gym, abakorera siporo muri Kigali Marriott Hotel bafashwa kuruhura imibiri yabo binyuze muri massage na sauna zitangirwa muri Saray Spa. Iyi nzu ifite icyumba kirimo ibyuma bitandukanye bya siporo na piscine nziza.

Girumugisha Gaël amaze imyaka icyenda yinjiye mu bijyanye no gutoza imyitozo ngororamubiri
Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2019 akora imyitozo muri Kigali Marriott Hotel
Girumugisha w'imyaka 29 yavuze ko gukorana na Kigali Marriott Hotel bitanga amahirwe ku bakozi bayo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .