Indege yari itwaye Rudisha n’abandi bantu batanu, yaguye mu gace ka Kajiado kari mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Kenya ku wa Gatandatu ndetse amafoto ayigaragaza igaramye mu murima.
Two-time Olympic 800m Champion David Rudisha and five others escaped with injuries in a plane crash on Saturday at Imbirikani in Kajiado County after attending the Annual Masai Olympics event at Kimana Wildlife Sanctuary!
We wish them a quick recovery.#RadullLive pic.twitter.com/k2Rb50C5Vq
— @RadullLive (@radulllive) December 11, 2022
Rudisha wasiganwaga ku maguru ku ntera iringaniye, yavuze ko cyari “igihe giteye ubwoba”.
Aganira n’ikinyamakuru Daily Nation, uyu mugabo w’imyaka 33 yagize ati “Byose byari bimeze neza mu minota irindwi cyangwa umunani ya mbere turi mu kirere, n’uko nyuma twumva moteri y’indege irekeye aho guhinda.”
Yakomeje agira ati “ Yahise [umupilote] abona ahantu hagaragara, agerageza kuyihamanurira ariko rimwe mu mababa yayo ryahise rikubita igiti ubwo indege yari itangiye kwikaraga mbere yo kugwa mu murima urimo amabuye.”
Yongeyeho ko “umupilote yakoze igikorwa cy’igitangaza kugira ngo indege igume hejuru kandi mu buryo bwiza igihe kirekire.”
Rudisha wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike yabereye i London mu 2012 n’i Rio de Janeiro mu 2016, ntiyakomeretse.
Umwe mu bo bari kumwe mu ndege, Stephen Ole Marai, yari akiri mu bitaro yitabwaho kubera imvune yagize mu mbavu. Ni mu gihe abandi bavuwe imvune zidakomeye bagize nyuma bagataha.
Iyi mpanuka yabaye ubwo Rudisha yari avuye mu irushanwa rya “Kenya Maasai Olympics” ryabereye mu gace ka Kajiado.
Uyu mugabo wamaze gusezera ku mukino wo gusiganwa ku maguru ku rwego rwo hejuru, avuga ko ari gutekereza uburyo yakomereza mu butoza.
Muri Kanama 2019, Rudisha yarokotse impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda wa Nairobi-Kisumu ubwo ipine ryaturikaga imodoka ye ikagongana n’indi nini ya ‘bus’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!