00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Rudisha yarokotse impanuka y’indege muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukuboza 2022 saa 10:39
Yasuwe :

Umunya-Kenya, David Rudisha watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike, inshuro ebyiri mu gusiganwa ku maguru metero 800, yarokotse impanuka y’indege yaguye nabi.

Indege yari itwaye Rudisha n’abandi bantu batanu, yaguye mu gace ka Kajiado kari mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Kenya ku wa Gatandatu ndetse amafoto ayigaragaza igaramye mu murima.

Rudisha wasiganwaga ku maguru ku ntera iringaniye, yavuze ko cyari “igihe giteye ubwoba”.

Aganira n’ikinyamakuru Daily Nation, uyu mugabo w’imyaka 33 yagize ati “Byose byari bimeze neza mu minota irindwi cyangwa umunani ya mbere turi mu kirere, n’uko nyuma twumva moteri y’indege irekeye aho guhinda.”

Yakomeje agira ati “ Yahise [umupilote] abona ahantu hagaragara, agerageza kuyihamanurira ariko rimwe mu mababa yayo ryahise rikubita igiti ubwo indege yari itangiye kwikaraga mbere yo kugwa mu murima urimo amabuye.”

Yongeyeho ko “umupilote yakoze igikorwa cy’igitangaza kugira ngo indege igume hejuru kandi mu buryo bwiza igihe kirekire.”

Rudisha wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike yabereye i London mu 2012 n’i Rio de Janeiro mu 2016, ntiyakomeretse.

Umwe mu bo bari kumwe mu ndege, Stephen Ole Marai, yari akiri mu bitaro yitabwaho kubera imvune yagize mu mbavu. Ni mu gihe abandi bavuwe imvune zidakomeye bagize nyuma bagataha.

Iyi mpanuka yabaye ubwo Rudisha yari avuye mu irushanwa rya “Kenya Maasai Olympics” ryabereye mu gace ka Kajiado.

Uyu mugabo wamaze gusezera ku mukino wo gusiganwa ku maguru ku rwego rwo hejuru, avuga ko ari gutekereza uburyo yakomereza mu butoza.

Muri Kanama 2019, Rudisha yarokotse impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda wa Nairobi-Kisumu ubwo ipine ryaturikaga imodoka ye ikagongana n’indi nini ya ‘bus’.

David Rudisha yarokotse impanuka y’indege muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .