Imikino ya nyuma ya shampiyona y’abafite ubumuga mu mikino ngororamubiri izabera mu karere ka Bugesera tariki 20 Gicurasi 2022.
Shampiyona y’imikino ngororamubiri ku bakinnyi bafite ubumuga yakinwe mu buryo bw’ibyerekezo (Phase) aho uturere twegeranya twabanzaga guhura.
Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (National Paralympic Committee) yahisemo ubu buryo mu korohereza abanyamuryango ahanini mu bijyanye n’amikoro.
Mu buryo yakinwemo, nko kuri uyu wa Gatandatu Akarere ka Musanze kahuriye hamwe na Gicumbi bakinira kuri stade Ubworoherane i Musanze.
Abakinnyi bitwara neza mu byiciro bitandukanye muri buri cyerecyezo nibo bazarebwamo abarusha abandi amanota n’ibihe bajye ku mikino ya nyuma.
Abitwaye neza muri buri cyiciro:
1.Sitting Throwing/Javelin (gutera umuhunda yicaye)
Mu bagabo: Ndayishimiye Ernest (Musanze): 27,53m
Abagore: Mutuyimana Chantal (Musanze):16,13m
Gutera ingasire yicaye (Sitting Throwing/Disc):
Abagabo :Ndayishimiye Ernest(Musanze): 16,73m
Abagore:Uwayezu Dansile (Musanze) 11,71m
Shot put (Uburyo bwo gutera kure ikiremereye):
Abagabo: Ndayishimiye Ernest (Musanze): 9.80m
Abagore: Mutuyimana Chantal (Musanze): 5,89m
2.Standing Throwing (Gutera Jevelin, Disque yicaye):
Abagabo: Nyaminani Viateur (Gicumbi): 31,80m
Abagore: Bayisenge Alphonsine (Gicumbi): 24,26m -
Disque (Ingasire): Abagabo-Ndahiro Jean Claude (Musanze):19,37m
Abagore: Bayisenge Alphonsine (Gicumbi):14,40m
Short status mu bagabo: Kagiraneza Noheli (Musanze): 6,37m
Short stustus mu bagore: Uwitije Claudine (Musanze):16,24m
Shot put mu bagabo: Dukuzimana Patrique (Burera): 9,39m
Shot put mu bagore: Uwiringiyimana Agatha: 6,88m
Short status mu bagabo: Kagiraneza noheli (Musanze): 15,20m
Short status mu bagore: Uwitije Claude (Musanze): 6,30m
Icyiciro cyo gusiganwa ku maguru (Abagore):
Metero 100:1.Mukandayisenga Valentine (Musanze): 18"03
Metero 200: Uwiduhaye Clementine (Musanze): 30"42
Metero 400: Uwiduhaye Clemantine (Musanze): 1’05"85
Icyiciro cyo gusiganwa ku maguru (Abagabo):
Metero 100: Ndayisenga Jean Claude (Musanze): 12"22 wa
Metero 200:Ndayisenga Jean Claude (Musanze): 27"99
Metero 400: Nitibizi Emmanuel (Musanze): 55"33
Metero 1500:Tuyiringire Lemogene (Musanze): 5’10"05






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!