Kigali International Peace Marathon yari kuba ku nshuro ya 16, bwa mbere yagombaga kuba tariki ya 17 Gicurasi 2020, ariko mu mpera za Werurwe, yimurirwa tariki ya 21 Kamena 2020 kuko hari icyizere ko Coronavirus ishobora kugabanyuka.
Nyuma y’uko ryongeye gusubukiwa, byari biteganyinwe ko iri rushanwa ryaba ku wa 27 Ukuboza, ariko ntirikibaye nk’uko Me Mubiligi Fidèle uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), yabibwiye IGIHE.
Ati “Mu cyumweru gishize nandikiye Minisiteri ya Siporo nyimenyesha ko aho bigeze bitadushobokera ko dutegura Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri ku rwego nk’urw’iyo twari dusanzwe dutegura kuko iminsi yamaze kutugendana.”
Me Mubiligi yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga irushanwa ry’uyu mwaka ritazaba, bagaragarije Minisiteri ya Siporo itariki bifuza ko hategurwaho Marathon Mpuzamahanga ya Kigali mu 2021, aho bifuza ko yaba muri Gicurasi.
Ati “Nababwiye ko bitashoboka uyu mwaka, ahubwo mbereka itariki twifuza ko twateguraho indi umwaka utaha, ni iyo muri Gicurasi. Tubasaba ko tuyemeranywaho kugira ngo tuyimenyeshe n’abandi bafatanyabikorwa bacu bo hanze. Ni ngombwa ko dutangira gutegura Marathon y’umwaka utaha.”
Kigali International Peace Marathon isanzwe ikorwa mu ntera eshatu; Marathon y’ibilometero 42,195, igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21,0975 ndetse n’ibilometero 10 bikorwa n’abasiganwa byo kwishimisha batarushwanwa (Run for fun).
Ubusanzwe, Kigali International Peace Marathon ibimburirwa n’ibikorwa birimo isiganwa ry’ijoro rizwi nka Kigali Night Run.
Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005.
Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15, tariki ya 16 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!