00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Athlétisme: Umutesi Magnifique yanikiye bagenzi be, Sina Gérard AC ihiga andi makipe (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2023 saa 06:47
Yasuwe :

Umutesi Uwase Magnifique yigaragaje mu Bugesera, ahigika abakobwa bagenzi be mu gusiganwa ku maguru muri metero 100, 200 na 400. Ni mu gihe Ikipe y’Imikino Ngororamubiri ya Sina Gérard ari yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Igihugu yabaye ku wa 4 Kamena 2023.

Ku Cyumweru ni bwo kuri Stade ya Bugesera habereye Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri izwi nka “National Track and Field Championship 2023”.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’amakipe anyuranye asanzwe abarizwa muri iri Shyirahamwe arimo; APR AC, Police AC, UR-Huye AC, Kavumu AC, Kamonyi AC, NAS AC, Rutsiro AC na Sina Gérard AC. Mu makipe ataritabiriye harimo Rwamagana AC, Nyaruguru AC na Nyamasheke AC.

Ibyiciro byarushanyijwe harimo gusiganwa ku maguru muri metero ibihumbi 10; 5000; 1500; 800; 400; 200; 100; 100x4, kujugunya intosho, gutera ingasire, gutera umuhunda no gusimbuka umurambararo.

Mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu bagabo, hatsinze Nsabimana Jean Claude wa APR, Nshimiyimana Emmanuel na Ingabire Victor bakinana batsinda muri metero 5000 na 1500.

Muri metero 1000 na 200, Nsanzumuhire Benson wa Sina Gérard AC yabaye uwa mbere, Baraka Bruno bakinana ahiga abandi muri metero 400 mu gihe Hategekimana Oreste yayoboye muri metero 800. Ikipe ya UR ni yo yabaye iya mbere muri metero 100x4.

Mu bagore, Mutuyimana Bertride wa Sina Gérard AC yabaye uwa mbere muri metero ibihumbi 10, naho Tuyambaze Thabita na Uwiduhaye Triphine bakinana bayobora muri metero 5000 na 1500.

Gutsinda kwaba byose ntibyari inkuru, ahubwo icyagarutsweho cyane ni ukwitwara neza kwa Umutesi Uwase Magnifique w’imyaka 19, wahize abandi muri metero 200 (mu masegonda 24 n’ibice bibiri) na 400 (mu masegonda 53 n’ibice 79) na metero 100.

Uyu mukobwa ukinira Ikipe ya Kamonyi, benshi babona ameze nk’abahungu, yavuze ko bitamuca intege ahubwo bimutera imbaraga zo gukora cyane.

Ati “Ibyo narabimenyereye cyane, no mu mupira w’amaguru byaravugwaga, na ko biravugwa. Sinzabihagarika, sinafite ubushobozi bwo kuba nabihagarika, ariko njyewe ibyo bintera imbaraga iyo numvise ngo ndasa n’abahungu, nitwara nk’abahungu, birashimisha cyane. Ndavuga nti ngomba kubibyaza umusaruro”

Yakomeje agira ati “Ni ku nshuro ya mbere nitabiriye Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri. Ntabwo nari nsanzwe nzi abakinnyi twahanganye uyu munsi. Icyo nakoze nakurikije inama nahawe n’umutoza wanjye kandi zangejeje ku ntsinzi”.

Ikipe ya SINA Gérard yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore ndetse no muri rusange iba ikipe yahize izindi, ibikesha kwegukana imidali 15 ya Zahabu, umunani y’Umuringa n’itatu ya Feza.

Mu cyiciro cy’abagabo, iri rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye), ibikesha kwegukana imidali itandatu ya Zahabu, umwe w’Umuringa n’itatu ya Feza.

Kamonyi yabaye iya gatatu muri rusange n’imidali itatu ya Zahabu yegukanywe na Umutesi Uwase Magnifique, kongeraho ibiri ya Feza. Ni mu gihe, APR yabaye ya kane n’imidali itatu za Zahabu, umwe wa Feza n’itatu y’Umuringa.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda, Ndekezi Omer, yasabye abakinnyi kujya babyaza umusaruro iyi mikino, kuko iyo bayikozemo ibihe byiza bibahesha itike yo kwitabira imikino inyuranye yo ku rwego mpuzamahanga bahagarariye Igihugu.

Ati “Imikino nk’iyi itegurwa mu rwego rwo gukomeza kubafasha kutirara no kugira intego. Kuyikina ntibivuze gusa kwegukana ibikombe, ahubwo muge mucungana no gukora ibihe byiza bibahesha kuzaserukira igihugu mu marushanwa atandukanye mpuazamahanga”.

Mu bakinnyi bahatanye muri iyi Shampiyona y’Igihugu ntiharimo 20 batoranyijwe mu Ikipe y’Igihugu izakina Marathon Mpuzamahanga ya Kigali tariki ya 11 Kamena 2023 aho bari mu mwiherero mu Karere ka Gicumbi.

Umutesi Uwase Magnifique yigaragaje mu Bugesera yakinira abo bari bahanganye
Umutesi Magnifique agaragara nk'abahungu, ariko avuga ko ababimubwira bamutera imbaraga
Sina Gérard AC yahize andi makipe yitabiriye Shampiyona y'Igihugu y'Imikino Ngororamubiri
Ikipe ya UR-Huye yabaye iya mbere mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .