00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Athlètisme: Nimubona Yves na Yankurije Marthe begukanye imidali ya Zahabu muri Zambia

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Nimubona Yves na Yankurije Marthe begukanye imidali ya Zahabu muri Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri muri Zambia, ni nyuma yo kuba aba mbere mu gusiganwa ku maguru metero 5000.

Muri iri rushanwa ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batatu aribo Nimubona Yves, Yankurije Marthe na Iribagiza Honorine.

Bagiye kurushanwa muri Shampiyona ya Zambia mu rwego rwo gushaka ibihe byo kwitabira Shampiyona ya Afurika izabera muri Algeria ndetse n’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Kuri iki Cyumweru, Nimubona Yves yakoresheje iminota 14, amasegonda atatu n’iby’ijana 40 mu gusiganwa metero 5000. Gusa, ntiyabonye ibihe bimwemerera kwitabira amarushanwa akomeye kuko yarengeje amasegonda 30 ku bihe fatizo ‘minima’.

Mu cyiciro cy’abagore, Yankurije Marthe yakoresheje iminota 16, amasegonda 33 n’iby’ijana 85, na we arenza amasegonda 15 ku bihe byari bikenewe.

Undi Munyarwanda wasiganwe ku wa Gatandatu muri Zambia ni Iribagiza Honorine warushanyijwe mu kwiruka metero 800. Yabonye umudali w’umwanya wa kabiri (Feza) nyuma yo gukoresha iminota ibiri, amasegonda 10 n’iby’ijana 57.

Iribagiza Honorine yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y'Imikino Ngororamubiri muri Zambia
Nimubona Yves yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 5000 mu bagabo
Yankurije Marthe (iburyo) na we yabaye uwa mbere mu bagore mu gusiganwa metero 5000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .