Iyi shampiyona yabaye nyuma y’amezi icyenda amarushanwa y’imikino ngororamubiri ahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19, yakinwe mu byiciro bitatu birimo abari munsi y’imyaka 18, abatarengeje imyaka 20 n’abakuru ku ntera ya metero 100, 200, 400, 800, 1500, 3000, 5000 na metero ibihumbi 10.
Harimo kandi gusimbuka intera zitandukanye, gutera ingasire, umubunda ndetse n’intosho.
Mukasakindi Claudette wa APR, yabaye uwa mbere mu gusiganwa muri metero 10,000 mu bagore, akoresheje iminota 38, amasegonda 46 n’ibice bitatu, asiga mugenzi we bakinana, Nyirantezimana Juliette, wakoresheje 39’28’’66”’ mu gihe Musabyimana Agnès wa Mountain Athletic Club yakoresheje 41’45”88”’ akaba uwa gatatu.
Yankurije Marthe wa APR AC ni we wabaye uwa mbere muri metero 5000, aho yakoresheje 17’33”50”’ ari imbere ya Mutuyimana Angelique wa Mountain Athletic Club wakoresheje 17’53”95”’ mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Mukarugwiza Jeannette w’ikipe ya Nyamasheke, wakoresheje 20’25”22”’.
Mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu bagabo, uwa mbere yabaye Kajuga Robert wa Mountain Athletic Club, wakoresheje 29’41’’92”’, akurikirwa na Hakizimana John wa APR, we wakoresheje 30’07’’41”’ mu gihe Sebahire Eric bakinna, yasoreje ku mwanya wa gatatu akoresheje 31’50’’70”’.
Muri metero 5000 mu bagabo, uwa mbere yabaye Nimubona Yves wa APR, wakoresheje iminota 13, amasegonda umunani n’ibice 21, akurikirwa na Dushimimana Gilbert bakinana mu gihe Ingabire Victor wa Mountain Club yabaye uwa gatatu.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Mubiligi Fidèle, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka abona ryasaga n’aho rigoye kugira ngo ribe kubera COVID-19 ariko yemeza ko nta kibazo cyabaye mu migendekere yaryo.
Ku rutonde rusange rw’amakipe, APR AC yabaye iya mbere mu gutwara imidali myinshi, ikurikiwe na Nyirangarama AC mu gihe Vision Jeunnesse Nouvelle na yo yaje mu makipe atatu yabashije gutwara igikombe muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!