00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Budage mu bufatanye bugamije guteza imbere ‘Athlétisme’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 Ukuboza 2022 saa 01:34
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe amasomo mpuzamahanga mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Budage (DOSB), Dr. Winfried Spanaus, ari mu Rwanda aho yaje gufatanya n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (RAF) kongerera ubumenyi abatoza.

Abatoza 16 bakora aka kazi nk’umwuga kandi bakorera mu Rwanda ni bo batoranyijwe. Bazahabwa ubumenyi bifashishwe mu kubugeza ku bandi ndetse no ku bakinnyi batoza umunsi ku munsi. Muri aba batoza, 15 ni abagabo ndetse n’umugore umwe.

Iki gikorwa kiri kubera kuri Stade ya Bugesera, cyatangiye kuva tariki ya 7 Ukuboza mu gihe kizasozwa ku wa 21 Ukuboza 2021. Inyigisho aba batoza bari guhabwa ni izo mu cyiciro kibategura kuvamo abatoza bo mu cyiciro cya Kabiri bemewe "Advanced Level" isanzwe ifitwe n’abandi 145 mu Rwanda.

Umutoza uri guhabwa amasomo, Nyiraneza Joselyne yavuze ko uko iminsi ishira ariko ubumenyi bwiyongera. Biteganyijwe ko mu gihe bazaba basoje amasomo bazatangira kugira abakinnyi n’amakipe ahatana ku rwego mpuzamahanga.

Ati "Ni agaciro gakomeye guhabwa aya masomo. Turi kwiga ahanini uko ushobora gukora umukinnyi wawe, ukamurema uko umushaka. Haba mu byo tubagaburira, uburyo twabakoreramo ubutabazi bw’ibanze n’ibindi. Mu minsi iri imbere umubare w’abakinnyi beza dufite uzazamuka."

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda [RAF], Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel, yavuze ko ubufatanye bw’aya mashyirahamwe yombi bwagize umumaro ukomeye ku buryo bifuza kugirana amasezerano y’igihe kirambye.

Ati "Ubufatanye bwacu bwatangiye kuva mu mwaka wa 2019. Twahereye ku cyiciro cya mbere, harimo kudutoza no kuduha ibikoresho. Ariko ibi byari iby’igihe gito. Turifuza ko umwaka utaha twazahindura amasezerano, ahubwo bakajya baduha abatwigisha bahoraho."

Dr. Winfried Spanaus we yavuze ko yishimiye u Rwanda kuko ari kuryoherwa no kuhakorera. Yanavuze ko kandi ubumenyi bazatanga butazagarukira aha, ahubwo bazakomeza gukurikirana abatoza kenshi gashoboka.

Ati "Bishimiye ahantu hose babashije kugera mu Rwanda, banyohereje kuhakorera ariko ntako bisa. Aba batoza bari ku rwego rwiza, ariko ntabwo ibyumweru bibiri gusa bihagije, biradusaba guhozaho kugira ngo bagire ubundi bumenyi burenzeho no mu gihe kiri imbere. Ibyo tuzabitunganya."

Mu bindi bikorwa RAF iri gutegura muri iyi minsi harimo isiganwa rya nijoro rya "Kigali Night Run" rizaba ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2023. Abasiganwa bazahagurukira kuri Kigali Convention Center guhera saa Kumi n’ebyiri.

Abatoza bari guhabwa ubumenyi bazaha abakinnyi babo
Abatoza biteguye kunguka ubumenyi
Abatoza bari guhabwa ubumenyi bazaha abakinnyi babo
Umwalimu Dr. Winfried Spanaus ari gutanga amabwiriza
Nyiraneza Joselyne umutoza w'umugore uri kongererwa ubumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .