Athlètisme: Abanyarwanda bongeye kubura ibihe bibemera kwitabira Shampiyona y’Isi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa ku maguru ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, ryasize nta munyarwanda ubonye ibihe bimwemera kwitabira Imikino ya Shampiyona y’Isi izabera muri Qatar muri Nzeri uyu mwaka.

Iri rushanwa rimeze nk’iryabaye muri Gashyantare uyu mwaka, ryitabiriwe n’abakinnyi bakuru, ingimbi n’abangavu mu byiciro by’abagabo n’abagore, aho ryari rigamije gukomeza gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi no kubongerera ubunararibonye, mu rwego rwo kwitegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe muri uyu mwaka.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yose agize Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, abagabo n’abagore basiganwa ku ntera ya metero 100, 200, 400, 800, 1,500, 5,000 na metero 10,000 mu gihe abatarengeje imyaka 18 basiganwe no muri metero 3000.

Mu gusiganwa metero 10,000, Myasiro Jean Marie Vianney wa Police Athletics Club yakoresheje iminota 30, amasegonda 49 n’ibice 38, akurikirwa na Nizeyimana Alexis wa SEC wakoresheje iminota 31 n’amasegonda 40 mu gihe Nizeyimana Sylvain wa APR yakoresheje iminota 32, amasegonda 12 n’ibice 91.

Mu gusiganwa metero 5,000 mu bagabo; Nimubona Yves, Dushimirimana Gilbert na Tuyishimire Christophe ba APR nibo baje imbere. Nimubona yakoresheje iminota 14, amasegonda 28 n’ibice 25. Mu cyiciro cy’abagore, uwa mbere yabaye Yankurije Marthe wa APR wakoresheje iminota 17, amasegonda 16 n’ibice 25 mu gihe Nayituriki Dorothée wa Rwamagana na Uwambajimana Jeannette wa Kamonyi baje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.

Mu gusiganwa metero 3,000 mu bagabo, hasiganwe abakinnyi batatu gusa, aho Ishimwe Jean Bosco yanikiye bagenzi be bakinana muri Kavumu, akoresheje iminota icyenda, amasegonda 53 n’ibice 79.

Nimubona Yves wa APR, yabaye kandi uwa mbere muri metero 1,500 mu bagabo, akoresheje iminota itatu n’amasegonda 58, asiga mugenzi we Dushimirimana Gilbert na Safari Emmanuel wa Police Athletics Club.

Muri iki cyiciro, mu bagore, uwa mbere yabaye Yankurije Marthe wakoresheje iminota ine, amasegonda 38 n’ibice 28, aza imbere ya Musabyeyezu Adeline bakinana na Mukandanga Clémentine wa NAS.

Muri metero 800, mu bagabo, Abayisenga Elysée wa Police ni we wabaye uwa mbere akoresheje umunota umwe, amasegonda 52 n’ibice 34, akurikirwa na mugenzi we bakinana Safari Emmanuel mu gihe Ngurinzira Jean Baptiste wa APR yabaye uwa gatatu.

Mu bagore, Musabyeyezu Clémentine wa APR, yabaye uwa mbere, akoresheje iminota ibiri, amasegonda 16 n’ibice 82, akurikirwa na Mukandanga Clementine wa NAS na Nyiraneza Donatha wa Kamonyi.

Muri metero 400, mu bagabo, uwa mbere yabaye Abayisenga Elysée wa Police, mu bagore, yabaye Ingabire Sifa wa Rwamagana. Muri metero 200, mu bagabo, uwa mbere yabaye Nshimiyimana Pascal wa Vision Jeneusse Nouvelle mu gihe Niyonkuru Marthe wa Gicumbi TVET yabaye uwa mbere mu bagore.

Dukeshimana Patient wa SINA Athletics Club yabaye uwa mbere mu bagabo akoresheje amasegonda 11 n’ibice 31 mu gihe Niyonkuru Marthe wa Gicumbi TVET yabaye uwa mbere mu bagore akoresheje amasegonda 12 n’ibice 78.

Iri siganwa ryateguriraga abakinnyi kuzitabira amarushanwa akomeye u Rwanda rwitegura kuzitabira muri uyu mwaka harimo imikino nyafurika (All African Games) izabera muri Maroc guhera tariki ya 23 Kanama 2019 kugeza tariki ya gatatu Nzeri 2019 na Shampiyona y’Isi (World athletics championship) izabera i Doha muri Qatar guhera tariki 27 Nzeri 2019 kugeza tariki ya gatandatu Ukwakira 2019.

Nyuma yo kubura ibihe bimwemerera gukina Shampiyona y’Isi, Myasiro Jean Marie Vianney wabaye uwa mbere muri metero 10,000 yavuze ko agiye kongera gusubira mu ikipe ya Run Love Terni Athetics yo mu Butaliyani, agakomeza kwitoza.

Ati “Irushanwa ryari rimeze neza. Nakoze neza ariko haracyari urundi rugendo rwo gukora, ndahamya ko ibihe nakoze, byanshimishije ko nabikoze ariko hari ibindi nkikeneye kuba nakongeraho, nkagabanya ibihe. Ndizera ko bizashaboka. Ndashaka gusubira mu ikipe yanjye nsanzwe nkinira yo mu Butaliyani.”

“Ndahamya ko ho bishobora kuzanshobokera, nkahabonera ibihe byiza cyane bizamfasha kujya muri iriya mikino. Icyiza ni uko ibihe ukoreye aho ariho hose bibasha kujya ku rwego rwa IAF.”

Perezida w’ Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, Mubiligi Fidèle, yavuze ko hari icyizere ko abanyarwanda bazageraho bakabona ibihe bibemerera kwitabira shampiyona y’Isi kuko bagenda bagabanya ibihe.

Ati “Icyizere kirahari kuko baragenda bagabanya ibihe. N’ubwo navuga ko atari ku rwego rushimishije ugereranyije n’ibihe biba byifuzwa ku rwego mpuzamahanga, ariko ubona ko abakinnyi bose bagenda bagabanya ibihe mu byo bakoraga.”

Umuyobozi wa Tekinike muri RAF, Ndacyayisenga Jean Pierre yavuze ko bategura n’andi marushanwa atandukanye mu kwezi gutaha, muri Gicurasi na Kamena mu rwego rwo gukomeza gutegurira abakinnyi b’Abanyarwanda amarushanwa mpuzamahanga azaba muri Kanama na Nzeli uyu mwaka.

Niyonkuru Marthe w’imyaka 18 wa Gicumbi TVET, wabaye uwa mbere muri metero 100 na 200 yavuze ko kuba yiga siporo nk’isomo biri mu byamufashije gusiga bagenzi be.

Ati “Kuri njye iri irushanwa ryari rikomeye cyane kuko ni irushanwa rihuza igihugu cyose mu bantu bakomeye. Kuba nasize bagenzi ni uko mbyiga nk’isomo bigatuma nkora imyitozo cyane, nkanabarusha ubunararibonye.”

Ni ku nshuro ya kabiri habaga irushanwa ritegurira abakinnyi b’u Rwanda gushaka ibihe bibajyana muri Shampiyona y’Isi. Mu kwezi gushize na bwo habaye irushanwa nk’iri, habura ubasha kubigeraho.

Niyonkuru Florence yasiganwe muri metero 800
Nimubona Yves wa APR wabaye uwa mbere muri metero 1500
Dushimirimana Gilbert yabaye uwa kabiri muri metero 1500
Safari Emmanuel aba uwa gatatu muri iki cyiciro
Abashinzwe irushanwa baba bari maso
Ishyaka ryari ryose...hakazamo no kugongana
Nzayisenga Epimaque yasiganwe muri metero 5000 aba uwa gatanu
Epimaque areba ibihe yakoresheje
Abagize ibibazo birimo imvune bahitaga bitabwaho
Mukandanga Clementine yabaye uwa gatatu muri metero 1500
Abitwaye neza bahawe imidali
Myasiro (hagati), Nizeyimana Alexis na Nizeyimana Sylvain baje imbere mu gusiganwa metero 10,000
Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle, avuga ko hari icyizere ko abakinnyi b'abanyarwanda bazabona ibihe bibemerera kwitabira Shampiyona y'Isi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza