Athlétisme: Abahatanira itike ya shampiyona y’Isi bagiye guhanganira i Kigali

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 15 Gashyantare 2019 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru muri Stade no gutera ingasire rigamijwe gushaka abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi.

Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa moya za mu gitondo nibwo abakinnyi bavuye mu makipe yose agize iri shyirahamwe bazahurira kuri Stade Amahoro.

Abagabo n’abagore bazasiganwa intera ya metero 100, 200, 400, 800, 1,500, 5,000 na metero 10,000, banarushanwe mu gutera ingasire ‘Discuss Throw’.

Mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu bo bazasiganwa muri metero 100, 200, 400, 800 banarushanwe gutera ingasire.

Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gushaka impano nshya mu mikino ngororamubiri no kureba abakinnyi bahagaze neza kurusha abandi mu Rwanda muri uyu mukino.

Abazitwara neza muri iri rushanwa ry’igihugu bazatsindira itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere, harimo na shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri izabera i Doha muri Qatar kuva tariki muri Nzeri uyu mwaka.

Shampiyona y’isi umwaka ushize u Rwanda rwari rwahagarariwe na Hakizimana John, Gakuru David, Hitimana Noel na Murenzi Emmanuel, ariko bose bataha amara masa nta mudali.

Amakipe atandukanye yo mu Rwanda azohereza abayahagarariye mu irushanwa ryo gushaka itike ya shampiyona y'isi
Abasiganwa bazakoresha ikibuga cyo muri stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza