00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahangayikishijwe no kuba yaravukanye imisemburo myinshi y’abagabo imukumira mu marushanwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 April 2024 saa 02:45
Yasuwe :

Niyonsaba Francine wahagaritswe mu mikino yo gusiganwa ku maguru atewe impungenge n’uko ahorwa kuba yaravukanye imisemburo nk’iy’abagabo rimwe na rimwe agashyirwa mu cyiciro cy’abakoresha imiti yongera imbaraga cyangwa ibiyobyabwenge.

Uyu Murundikazi w’imyaka w’imyaka 30 yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru kuva akiri muto gusa akagira inzitizi ko yabikoraga nk’akazi yirwanaho kandi akeneye ubufasha.

Mbere y’uko haba imikino ya Olempike izabera i Paris mu Bufaransa yagaragaje ko ari kuburana urubanza ruzatuma yemererwa gukina kuko akenshi iyo apimwe asangwamo imisemburo myinshi y’abagabo.

Ni inshuro nyinshi uyu mukinnyi yahuye n’ibibazo byo gupimwa imiti kandi atayikoresheje ariko mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko yizeye neza ko azakina imikino ya Olempike ikurikira nta kibazo gihari.

Ati “Twafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ku Isi kuko ngo tutashobora kwiruka tutanyweye imiti. Batubwira ko dufite imisemburo y’abagabo karemano kandi myinshi. Njye sinshobora kunywa imiti ntarwaye. Niyo mpamvu dutabaza kuko ntawazira uko Imana yamuremye.”

“Mu 2012 ndabyibuka baraje baramfata mu bantu bapimwa imiti yongera imbaraga, mu 2013 birongera ndetse bambwira ko nzahagarikwa mu marushanwa burundu kuko mfite imisemburo y’abagabo. Icyizere dufite ni uko hari urubanza mbere y’imikino Olempike, twizeye ko bizamera neza.”

Ibibazo byose Francine yahuraga nabyo ntabwo yafashwaga n’abayobozi bo mu gihugu cye babifitemo ububasha, gusa agashimangira ko batanze umusanzu wabo, we n’abamuri inyuma bageza siporo ku iterambere.

Ati “Ikindi kibazo nagize ni uko ibyo byose nahuraga na byo ariko ugasanga abari mu mikino ntibari kumfasha cyangwa ngo bandwanirire iyo mu Rukiko rwa Siporo mu Busuwisi (TAS). Leta ikwiriye gushyigikira urubyiruko igafasha abakobwa kumenyekana. Siporo irarushya nibyo ariko igomba kwitabwaho.”

Kuba yarahuye n’ibyo bibazo byatumye ashinga Laboratwari ifasha abarundi gupima imiterere yabo nta biyobyabwenge banyweye ndetse ashinga n’ishuri ritoza abana gukina no gukunda umukino wo gusiganwa ku maguru.

Niyonsaba Francine niwe mukinnyi ufite uduhigo twinshi mu gusiganwa ku maguru i Burundi kuko ariwe uyoboye abandi muri metero 400, 800, 3000, 5000, 10000 ndetse na 20000. Afite agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi wiruka metero 2000 mu gihe gito (Amasaha 5 n’iminota 21).

Niyonsaba Francine afite agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wiruka metero 2000 mu gihe gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .