Amavugurura muri RAF; abakandida bane bahataniye imyanya itatu ya Visi Perezida

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, RAF, rigiye gushyiraho imyanya itatu ya Visi Perezida itari isanzweho muri Komite Nyobozi yayo, aho amategeko yateganyaga umwanya umwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 nibwo Komisiyo y’amatora ikuriwe na Capt Rutagengwa Oswald, yatangaje abakandida bane bahataniye imyanya itatu ya Visi Perezida yashyizweho.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere hiyamamaje Nzigiye Joas watanzwe n’ikipe ya Nyaruguru Athletics ndetse na Ndekezi Omère wa Huye Athletics.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Ubuyobozi n’Imari hari Ntubabare Ange Doriane wa Muhanga Athletics mu gihe ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Ubutwererane na Porogaramu, hiyamamaje Ndejuru Teta watanzwe na Rutsiro Athletics.

Capt Rutagengwa Oswald yabwiye IGIHE ko abiyamamaje bazatorwa mu matora azaba ku wa Gatandatu utaha, tariki ya 19 Ukuboza 2020, bakazahabwa manda y’imyaka ine mu gihe Komite Nyobozi isanzwe ya RAF isigaje umwaka umwe.

Yakomeje avuga ko impamvu habaye ivugurura ry’amategeko agenga Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ari ukugira ngo mu gihe hatowe abayobozi bashya, bajye bagira abo basanga mu mirimo babafashe guhita bamenyera.

Ati “Aba-Visi Perezida batatu maze kubatangariza bakomoka ku migambi ya RAF iherutse gufata gahunda y’imyaka irindwi ku buryo abayobozi bari bahari batashoboraga kuyishyira ku mutwe bonyine, ni ngombwa ko ikipe yaguka kandi byemejwe n’Inteko Rusange.”

“Dutangaje abakandida biyamamaje uyu munsi, baba bagomba gutangazwa iminsi irindwi mbere y’uko haba inama y’Inteko Rusange itora. Komite yatorerwaga rimwe ikarangiriza manda rimwe, ariko byagaragaye ko hari ingorane byatezaga iyo hazaga abayobozi bashya. Ni yo mpamvu RAF yagize igitekerezo cyo gukora nk’uko Sena y’u Rwanda ikora.”

Izindi mpinduka zabaye mu mategeko ya RAF ni uko Umuyobozi wa Tekinike azajya aba ari umwe mu bagize Komite Nyobozi dore ko ari we akenshi ukurikirana ibikorwa bigamije iterambere muri iri Shyirahamwe.

Muri gahunda y’imyaka irindwi RAF yihaye harimo gushyiraho uburyo abakinnyi b’imikino ngororamubiri batozwa muri buri murenge wo Rwanda ndetse bagakurikiranwa. Hari kandi gukorana n’amashuri hagamijwe kuzamura impano ndetse no gukoresha amarushanwa atandukanye mu gihugu no hanze yacyo.

Capt Rutagengwa Oswald uyoboye Komisiyo y'amatora mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino Ngororamubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .