Amagana y’abanyarwanda n’abanyamahanga yitabiriye isiganwa rya Kigali Night Run (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, guhera saa Moya, habaye isiganwa ry’abatarabigize umwuga ryiswe “Kigali Night Run” ryahurije hamwe abantu batandukanye bakora imyitozo ngororamubiri mbere yo gusiganwa byoroheje ku ntera y’ibilometero bitanu na metero 400.

Ubusanzwe, isiganwa rya Kigali Night Run riba icyumweru kimwe mbere y’uko haba Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, ariko uyu mwaka hakaba harashyizweho amasiganwa abiri bitewe n’uko Kigali International Peace Marathon yashyizwe tariki ya 16 Kamena 2019.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali kuri uyu wa Gatatu, abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bahuriye ku masangano y’umuhanda imbere ya Kigali Heights bakora imyitozo ngoraramubiri mbere yo gusiganwa bagenda gake ku ntera y’ibilometero 5,4.

Abitabiriye Kigali Night Run bahagurukiye imbere ya Kigali Heights, banyura kuri Kigali Convention Center, bakomeza kuri Ambasade y’u Buholandi, bagaruka kuri Kigali Heights, bakomeza Kimihurura kuri Rwanda Revenue Authority, basubira inzira banyuzemo, basoreza kuri Kigali Heights, aho bongeye kunanura imitsi mbere yo gutaha.

Ministiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, John Ntigengwa wanatangije ku mugaragaro Kigali International Peace Marathon ya 2019, ni bamwe mu bitabiriye iyi Kigali Night Run yarimo n’abitabiriye inama mpuzamahanga ya ‘Transform Africa’ irimo kubera i Kigali.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Mubiligi Fidèle, yashimiye abitabiriye Kigali Night Run yo kuri uyu wa Gatatu, abibutsa ko indi izaba habura icyumweru kimwe ngo habe Kigali International Peace Marathon tariki ya 16 Kamena 2019, aho yabasabye gutangira kwiyandikisha muri iri siganwa ryitezwemo abagera ku bihumbi 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza