Abitabiriye imikino ya ANOCA basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Mata 2019 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Abayobozi, abakinnyi n’abatoza bitabiriye imikino y’urubyiruko y’akarere ka Gatanu ‘ANOCA Zone V Youth Games 2019’, kuri uyu wa Gatandatu, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 zihashyinguye.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe iyi mikino yamaze iminsi itanu, yari yitabiriwe n’ibihugu 11 bigize ANOCA Zone V; u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Somalia, Eritrea, Misiri, Ethiopia, Sudani na Sudani y’Epfo kongeraho u Bufaransa bwatumiwe ndetse n’ikipe Olempike y’Impunzi.

Abayobozi ba ANOCA ku rwego rwa Afurika, abo ku rwego rw’akarere ka Gatanu n’abaje bahagarariye za Komite Olempike z’ibihugu byitabiriye iyi mikino, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mbere y’uko n’abakinnyi barusura ku mugoroba ubwo iri rushanwa ryari rimaze gusozwa.

Aba bose, basobanuriwe uburyo i Murambi habereye ubwicanyi bw’indengakamere, uburyo Jenoside yateguwemo n’uko yakozwe. Nyuma yaho batambagijwe mu bice byose bigize uru rwibutso bareba amateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994.

Sophie Metais wari uhagarariye Komite Olempike y’u Bufaransa, yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza ubucuti Komite Olempike yabo ifitanye n’iy’u Rwanda nk’ibihugu bihurira mu muryango w’abavuga ururumi rw’igifaransa no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nabonye byinshi kuri uru rwibutso, hari ibyo najyaga nsoma mu bitabo ariko nyuma yo kumva amateka, kumva ibyo abantu batandukanye bagiye bavuga, nashavuye, ariko ndashimira abanyarwanda uburyo batwakiriye. Siporo ifite ruhare runini mu kunga abantu kandi nanjye ningera mu rugo nzababwira ibyo nabonye.”

Perezida wa ANOCA Zone V; William Blick yavuze ko yashimishijwe no kuba basuye urwibutso rwa Jenoside i Murambi bari kumwe n’abakinnyi kuko bazaba ba ambasaderi mu bihugu baturutsemo.

Ati “Biragoye kwiyumvisha ibyabaye ku nzirakarengane z’Abatutsi hano mu Rwanda muri Jenoside, uburyo bishwe, uburyo batotejwe, ni ibintu biteye ubwoba. Gusa nishimiye kuba twaje n’abakinnyi bagera kuri 270 kuko ntabwo ari siporo yatuzanye gusa ahubwo no kwigisha urubyiruko ibibi bya Jenoside na bo bakaba ba ambasaderi mu bihugu byabo tukirinda kandi tukarwanya Jenoside mu bihugu byose.”

Umwe muri bayoboye abakinnyi baturutse mu Bufaransa yavuze ko yababajwe n’ibyo yabonye, avuga ko yizeye ko umunsi umwe mu mashuri yo mu Bufaransa hazashyirwaho isomo ry’igisha amateka y’ibyabereye mu Rwanda, abana baho bakabasha kumenya ibyabaye igihugu cyabo cyagizemo uruhare.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda; Ambasaderi Munyabagisha Valens yavuze ko impamvu bahisemo kujyana abitabiriye iyi mikino gusura urwibutso rwa Jenoside i Murambi, ari ukugira ngo bamenye amateka u Rwnada rwanyuzemo, bazayasangize abo mu bihugu bavuyemo.

Ati “Icyo bigamije ni ukugira ngo bamenye amateka y’igihugu cyacu, uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa kandi banabyigireho nk’abantu bo muri Siporo, bayikoreshe mu rwego rwo guca amacakubiri ashobora gutuma abanyafurika cyangwa abo mu karere kacu bagira ibibazo nk’ibyo twagize.”

“Ni ukugira ngo kandi babashe kubisoburanurira n’abandi cyane ko mu bihugu byabo hashobora kuba hari n’abakoze Jenoside, bumve uburemere bw’ibyo abo bantu bahishe bakoze.”

Imikino ya ANOCA Zone V Youth Games 2019 yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 275, yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Iri rushanwa ryahurije hamwe abakinnyi baturutse mu bihugu 11
Abafaransa batumiwe muri iyi mikino nabo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Beneretswe icyobo cyiciwemo Abatutsi basaga ibihumbi 50
Bagendaga berekwa ibice bigize uru rwibutso
Abayobozi ba za Komite Olempike zo mu karere basobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo
Abayobozi bari bitabiriye iyi mikino bunamiye inzirakarengane za Jenoside
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda Munyabagisha Valens ari kumwe na bagenzi be ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi
Sophie Metias na Odjo Denis B.Jean-Luc bo mu Bufaransa bareba ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu 1994
Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yahaye ikaze abakinnyi kuri uru rwibutso
Uwari uyoboye abakinnyi b'Ubufaransa ashyira indabo ahashyinguwe Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
William Blick uyobora ANOCA Zone V yitegereza amwe mu mateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza