00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Car Free Day

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 September 2022 saa 01:00
Yasuwe :

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, muri siporo rusange izwi nka #CarFreeDay.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022, nibwo abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange izwi nka Car Free Day, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abawutuye.

Car Free Day ni siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo.

Igamije kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye zirimo izitandura zihangayikishije, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Imihanda itandukanye muri Kigali yari yafunzwe ku binyabiziga kuri iki cyumweru, abanyamaguru n’abakoresha amagare muri siporo aribo bemerewe kugenda.

Ni siporo imaze kumenyerwa aho abakuru n’abato bazinduka iya rubika, bakananura imitsi.

Iyi siporo rusange iba inshuro ebyiri mu kwezi kuva saa moya za mu gitondo kugera saa yine.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange

Iyi Car Free Day ni iya mbere muri uku kwezi kwa Nzeri nyuma y’iyari yarateguwe ikanaba ku wa 21 Kanama 2022, nayo yari yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 iba inshuro imwe mu kwezi. Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n'abandi bayobozi bitabiriye Car Free Day ku Cyumweru, tariki ya 5 Nzeri 2022
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakunze kwitabira Car Free Day
Ubwitabire muri Siporo rusange bwari ku kigero cyo hejuru
Muri Car Free Day abato n'abakuru baritabira
Imihanda yabugenewe iba iri gukoreshwa n'abakora siporo
Abanyarwanda bazindukira mu mihanda yabugenewe bitabira gukora siporo
Bamwe bakora siporo baturutse mu bigo bakorera, bakagendera hamwe
Abatwara amagare nabo bifashisha iyi mihanda mu kugorora ingingo
Abanyamahanga baba mu Rwanda nabo bitabira Siporo Rusange
Bamwe bakora siporo mu matsinda kugira ngo baterane akanyabugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .