Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, iheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko mu gihe habura iminsi 11 gusa ngo irushanwa ribe, hamaze kwiyandikisha abantu 6131 bo mu bihugu 34.
Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda ni 2775 naho abanyamahanga bazava hanze ni 3356.
Muri Full Marathon hamaze kwiyandikisha 694, muri Half Marathon ni 2878 naho muri Run for Peace ni 2559. Ni mu gihe intego ihari ari ukugeza abantu ibihumbi 10 bazitabira iri siganwa ryo ku maguru ryitiriwe amahoro.
RAF yatangaje kandi ko kuri BK Arena hari ibiro byo gufasha abiyandikisha mu gihe binakorerwa ku rubuga rwa internet rw’iri rushanwa.
Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.
Guhera ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena, abiyandikishije bazatangira gufata ibikoresho byo kwifashisha muri Marathon birimo nimero y’isiganwa, icupa ry’amazi n’umwambaro.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).
Abakinnyi 10 bari mu 100 ba mbere bakomeye ku Isi bitezwe muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka. Umunya-Kenya George Onyancha azongera kwitabira nyuma yo kwegukana iriheruka.
Ibihugu biturukamo abamaze kwiyandikisha muri KIPM 2024:
- U Rwanda
- Kenya
- Uganda
- U Bubiligi
- U Buyapani
- Espagne
- U Bufaransa
- U Bushinwa
- Tanzania
- Leta Zunze Ubumwe za Amerika
- Ubwami bw’u Bwongereza
- Sudani y’Epfo
- Zambia
- Zimbabwe
- Ethiopia
- Eritrea
- U Buholandi
- Afurika y’Epfo
- Danemark
- Pologne
- Canada
- Ghana
- Nigeria
- Sénégal
- U Butaliyani
- Jamaica
- Argentine
- Mexique
- Brésil
- Singapore
- Suéde
- RDC
- Norvège
- République Tchèque

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!