00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturuka mu bihugu 34 bamaze kwiyandikisha muri ’Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 June 2024 saa 05:52
Yasuwe :

Abantu 6131 bo mu bihugu 34 bamaze kwiyandikisha muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, iheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko mu gihe habura iminsi 11 gusa ngo irushanwa ribe, hamaze kwiyandikisha abantu 6131 bo mu bihugu 34.

Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda ni 2775 naho abanyamahanga bazava hanze ni 3356.

Muri Full Marathon hamaze kwiyandikisha 694, muri Half Marathon ni 2878 naho muri Run for Peace ni 2559. Ni mu gihe intego ihari ari ukugeza abantu ibihumbi 10 bazitabira iri siganwa ryo ku maguru ryitiriwe amahoro.

RAF yatangaje kandi ko kuri BK Arena hari ibiro byo gufasha abiyandikisha mu gihe binakorerwa ku rubuga rwa internet rw’iri rushanwa.

Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.

Guhera ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena, abiyandikishije bazatangira gufata ibikoresho byo kwifashisha muri Marathon birimo nimero y’isiganwa, icupa ry’amazi n’umwambaro.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.

Yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).

Abakinnyi 10 bari mu 100 ba mbere bakomeye ku Isi bitezwe muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka. Umunya-Kenya George Onyancha azongera kwitabira nyuma yo kwegukana iriheruka.

Ibihugu biturukamo abamaze kwiyandikisha muri KIPM 2024:

  1. U Rwanda
  2. Kenya
  3. Uganda
  4. U Bubiligi
  5. U Buyapani
  6. Espagne
  7. U Bufaransa
  8. U Bushinwa
  9. Tanzania
  10. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  11. Ubwami bw’u Bwongereza
  12. Sudani y’Epfo
  13. Zambia
  14. Zimbabwe
  15. Ethiopia
  16. Eritrea
  17. U Buholandi
  18. Afurika y’Epfo
  19. Danemark
  20. Pologne
  21. Canada
  22. Ghana
  23. Nigeria
  24. Sénégal
  25. U Butaliyani
  26. Jamaica
  27. Argentine
  28. Mexique
  29. Brésil
  30. Singapore
  31. Suéde
  32. RDC
  33. Norvège
  34. République Tchèque
Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y'uyu mwaka yitezwemo abagera ku bihumbi 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .