Iyi siporo yatangiye ahagana saa Moya z’umugoroba, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubi mu Rwanda (RAF) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri ya Siporo na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN.
Yateguwe mu rwego rwo gutangira umwaka hashishikarizwa Abanyarwanda gukunda siporo.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Mérard na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda [RAF], Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bari mu bihumbi by’abitabiriye iyi siporo.
Nubwo byari biteganyijwe ko abitabira iyi siporo batangira kugera kuri Kigali Heights saa Kumi n’ebyiri, hari n’abahagaze zibura iminota mike.
Nyuma yo gukorera siporo ngororangingo imbere ya Kigali Heights babifashijwemo n’abatoza, abitabiriye iyi siporo bakoze intera y’ibilometero 5,4 mu muhanda wa Kigali Heights- Kimihurura Park- KCC ku ruhande rwo mu Rugando no kuri Ambasade y’u Buholandi, bongera guhirira hamwe kuri Kigali Heights bakora siporo ngororangingo mbere yo gusoza ahagana saa Mbiri n’iminota 40.
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru ndetse akanyamuneza kari kose ku maso y’abari kuri Kigali Heights. Umudage Pino wageze mu Rwanda ku wa Kane, yavuze ko yishimiye kugira umunsi nk’uwo ku wa Gatanu ari muri iyi siporo.
Ati “Nitwa Pino, nkomoka mu Budage. Uyu ni umunsi wanjye wa mbere hano kandi wagenze neza, nawishimiye. Mwakoze kuntumira muri iki gikorwa.”
Rudasingwa Lavi na we wari witabiriye iyi siporo, yabwiye IGIHE ko iyi siporo ikwiye kongererwa iminsi iba kuko imaze gukundwa na benshi kurenza abasanzwe bitabira Car Free Day.
Ati “Iki ni ikintu cyiza kuko hari abantu bakora ku Cyumweru badashobora kubona umwanya wo kwitabira Car Free Day, ni umwanya mwiza wo kugira ngo n’abavuye mu kazi aho kujya mu zindi gahunda zo kubamararira amafaranga, baze muri siporo, umubiri wabo ubashe kuruhaka neza.”
Yakomeje agira ati “Urabona ko abantu ari benshi cyane, ni ibintu byiza twishimiye, tukaba tunasaba ko byajya biba kenshi kuko abantu benshi iyo bacitse akazi baba bafite umwanya kandi bakaza ari benshi. Siporo ya nijoro ni nziza.”
Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bishimiye ubwitabira bwagaragaye ku wa Gatanu, avuga ko abaje bose basaga 5000.
Ati “Bitabiriye cyane abaturage benshi bo mu Mujyi wa Kigali, twasanze haje abarenze gato 5000. Ni igitangaza, ubona ko bari bananyotewe no kongera guhura ariko bakanakora siporo. Murabibona ko harimo n’urubyiruko rwinshi cyane, dukomeza no gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo ubukangurambaga bukomeze, bajye babyitabira kurushaho.”
Yakomeje agira ati “Iyo dukoze iyi siporo kenshi, usibye kuba ari na byiza kugira ngo tubungabunge ubuzima bwacu, ariko noneho ni no kugira ngo tunakumire za ndwara zitandura, ziterwa n’umuvuduko w’amaraso cyangwa se kugira isukari nyinshi cyangwa nkeya mu mubiri.”
Meya Rubingisa yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kongerwa mu mikino itandukanye kugira ngo ubuzima bw’Abanyamujyi bukomeze kuba bwiza.
Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo kimaze kumenyerwa, aho abatuye umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane, buhoro no kugenda n’amaguru.
Iri mu bikorwa bitegurwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki ya siporo igamije gufasha Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye.
Yagiyeho mu rwego rwo kwitegura Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho mbere yatangiye iba mu mezi make abanziriza iri siganwa mpuzamahanga ryo ku maguru.
Hashingiwe ku byifuzo by’abatuye Umujyi wa Kigali, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri riri gutekereza uburyo yazajya iba nibura rimwe mu kwezi mu buryo buhoraho kubera ko basanze ibafasha cyane.
















































































Amafoto: Nezerwa Salomon
Video: Shema Wyclif
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!