Iri siganwa rizitabirwa n’Abanyarwanda batandatu barimo abagabo batatu bazasiganwa ku ntera y’ibilometero umunani n’abagore batatu bazasiganwa ku ntera y’ibilometero bitanu guhera saa Moya z’igitondo.
Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Ndacyayisenga Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe iri rushanwa ryitabirwaga n’abakinnyi babiri mu Budage, ariko kuba rizabera i Kigali, basabye ko ryakwitabirwa na batandatu.
Yagize ati “Ni isiganwa rizaba ejo [ku wa Kane] kuri Stade Amahoro. Dusanzwe turijyamo mu Budage buri mwaka, ariko kubera Coronavirus bararisubitse bahitamo ko rizabera aho abakinnyi baherereye.”
“Twari koherezayo abakinnyi babiri, tubonye ritakibereyeyo tubasaba ko batwongerera, tugira batandatu. Ni abahungu batatu n’abakobwa batatu. Abandi nabo bazajya bakinira mu bihugu byabo n’abo mu Budage bakinire mu Budage, hazabaho guhuza ibihe abakinnyi bakoresheje.”
Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda ruzahagararirwa na Yankurije Marthe, Ishimwe Alice na Mukasakindi Claudette mu gihe mu bagabo hazakina Nimubona Yves, Hakizimana John na Dushimirimana Gilbert.
Mu mwaka ushize, Abanyarwanda bitabiriye iri siganwa ni Yankurije Marthe na Tuyishimire Christopher.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!