Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama no ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, aho abakinnyi bazahitamo kwiruka iyo minsi ibiri yose cyangwa se bagasiganwa ibilometero 50 byo ku Cyumweru honyine.
Avuga kuri iri siganwa, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yatangaje ko yizeye ko rizafasha Abanyarwanda kugaragaza ubuhanga bwabo no guhatana ahantu harehare, akangurira abo hirya no hino kwitabira iri siganwa.
Ati “Iri ni isiganwa rizaba rigamije guteza imbere umuco wo gusiganwa ahantu harehare, aho rizanerekana ishyaka no guhatana mu bazaryitabira.”
Alison Thorpe, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda nka kimwe mu bihugu byatangiriyemo aya masiganwa na we yavuze ko yishimiye ko Ulta Marathon igiye gukinwa mu gihugu cy’imisozi 1000, anifuriza amahirwe masa abazayitabira bose.
Iri siganwa rizabera mu gace gateye amabengeza ka Burera na Musanze, ahabarizwa ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo hamwe n’ibirunga nka Muhabura, Sabyinyo, Karisimbi, Bisoke, na Gahinga.
Umuyobozi w’iri siganwa, Alexander Fetherston-Godley yavuze ko barizanye mu Rwanda kubera ko ari igihugu cyuje ibyiza nyaburanga, aho ku bifuza ko abanyamahanga bamenya ibyiza birutatse mu gihe banashaka ko Abanyarwanda n’abo mu Karere baryitabira ku bwinshi.
Kugeza ubu, abanyamahanga barenga 100 baturuka mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n’u Bwongereza, ni bo bamaze kwemeza ko bazitabira iri siganwa rizakinwa mu mpera z’ukwezi gutaha.
Ultra X izwiho gutegura amasiganwa abera ahantu hagoye hirya no hino ku Isi kandi akinirwa ku ntera ndende irenze iya Marathon isanzwe. Bateguye amasiganwa mu bihugu nka Tanzania, Ecosse, Finland, Slovenia, Pays de Galles, u Bwongereza, Jordanie, Nevada, Maroc, na Madeira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!