00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali n’abashyitsi bishimiye siporo ya nijoro ya ’Kigali Night Run’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukuboza 2022 saa 12:36
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2022, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali n’abandi barimo abanyamahanga bari mu Rwanda, bahuriye mu mihanda ya Kimihurura bakora siporo iba mu masaha y’umugoroba izwi nka "Kigali Night Run".

Iyi siporo yatangiye ahagana saa Moya z’umugoroba, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego zirimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubi mu Rwanda (RAF).

Yateguwe mu gihe kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2022, mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi, CPHIA2022, yahurije hamwe abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima. Aba bari mu bitezwe muri iyi "Kigali Night Run".

Umunyamabanga Uhoraho w’Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte; Umuyobozi wa Siporo w’Umusigire muri iyi Minisiteri, Munyanziza Gervais; Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Mérard na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda [RAF], Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bari mu bitabiriye iyi siporo.

Nyuma yo gukorera siporo ngororangingo imbere ya Kigali Height babifashijwemo n’abatoza, abitabiriye iyi siporo bakoze intera y’ibilometero 5,4 mu muhanda wa Kigali Height- Kimihurura Park- KCC ku ruhande rwo mu Rugando no kuri Ambasade y’u Buholandi, bongera guhirira hamwe kuri Kigali Height bakora siporo ngororangingo mbere yo gusoza.

Nubwo ubwitabire bw’abakoze iyi siporo ya nijoro butari hejuru kubera ko amasaha yayo yageze abenshi bakiri mu nama, abayitabiriye bishimiye uko yagenze ndetse basanga yajya iba kenshi.

Davida Allen wo muri Australia ni umwe mu bitabiriye Kigali Night Run kuri uyu wa Gatatu. Yabwiye IGIHE ko yishimiye "uburyo abantu bahurira hamwe bagakora siporo ndetse bakanyura mu mihanda ituje."

Yongeyeho ko nubwo nta gihe kinini amaze mu Rwanda ariko yamaze kuhiyumva ndetse yishimira uburyo Abanyarwanda bagira urugwiro.

Habineza Lionel na we wari muri iyi siporo, yavuze ko nubwo yabaye mu mibyizi bitamubujije kuyitabira kuko siporo ibafasha kugabanya umunaniro baba bakuye mu kazi.

Ati "Ni isiganwa riba rije rikenewe kuko biradufasha cyane. Bigiye biba buri cyumweru byaba ari byiza kurushaho."

Kigali Night Run iri mu bikorwa bitegurwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki ya siporo igamije gufasha Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye.

Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo bitabiriye Kigali Night Run yo kuri uyu wa Gatatu
Imodoka z'imbangukiragutabara zari zateguwe ngo zifashe abagirira ibibazo mu nzira
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, na we yitabiriye iyi siporo
Abitabiriye Kigali Night Run babanje gukorera siporo ngorangingo kuri Kigali Height
Abatozaga bafashaga abitabiriye Kigali Night Run gukora imyitozo yo kwishyushya
Kigali Night Run yo kuri uyu wa Gatatu yarimo n'abanyamahanga
Abayitabiriye bakoze intera y'ibilometero 5,4 mu mihanda ya Kimihurura
Umunyamabanga Uhoraho w'Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Callixte Uwiringiyimana na Mpabwanamaguru Merard bifatanyije n'abandi mu gukora intera yagenwe
Abanyamahanga bari baryohewe no gukorera siporo ku matara y'i Kigali
N'abakiri bato bitabiriye iyi siporo ya nijoro
Uyu mubyeyi yahisemo kuzana n'umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .