Iyi siporo yatangiye ahagana saa Moya z’umugoroba, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego zirimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubi mu Rwanda (RAF).
Yateguwe mu gihe kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2022, mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi, CPHIA2022, yahurije hamwe abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima. Aba bari mu bitezwe muri iyi "Kigali Night Run".
Umunyamabanga Uhoraho w’Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte; Umuyobozi wa Siporo w’Umusigire muri iyi Minisiteri, Munyanziza Gervais; Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Mérard na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda [RAF], Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bari mu bitabiriye iyi siporo.
Nyuma yo gukorera siporo ngororangingo imbere ya Kigali Height babifashijwemo n’abatoza, abitabiriye iyi siporo bakoze intera y’ibilometero 5,4 mu muhanda wa Kigali Height- Kimihurura Park- KCC ku ruhande rwo mu Rugando no kuri Ambasade y’u Buholandi, bongera guhirira hamwe kuri Kigali Height bakora siporo ngororangingo mbere yo gusoza.
Nubwo ubwitabire bw’abakoze iyi siporo ya nijoro butari hejuru kubera ko amasaha yayo yageze abenshi bakiri mu nama, abayitabiriye bishimiye uko yagenze ndetse basanga yajya iba kenshi.
Davida Allen wo muri Australia ni umwe mu bitabiriye Kigali Night Run kuri uyu wa Gatatu. Yabwiye IGIHE ko yishimiye "uburyo abantu bahurira hamwe bagakora siporo ndetse bakanyura mu mihanda ituje."
Yongeyeho ko nubwo nta gihe kinini amaze mu Rwanda ariko yamaze kuhiyumva ndetse yishimira uburyo Abanyarwanda bagira urugwiro.
Habineza Lionel na we wari muri iyi siporo, yavuze ko nubwo yabaye mu mibyizi bitamubujije kuyitabira kuko siporo ibafasha kugabanya umunaniro baba bakuye mu kazi.
Ati "Ni isiganwa riba rije rikenewe kuko biradufasha cyane. Bigiye biba buri cyumweru byaba ari byiza kurushaho."
Kigali Night Run iri mu bikorwa bitegurwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki ya siporo igamije gufasha Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye.




































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!