Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, nibwo mu Mujyi wa Kigali habaye Siporo Rusange isanzwe iba kabiri mu kwezi ya ’Car Free Day’, yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ab’ibigo byikorera n’abandi basanzwe biganjemo abakuru n’abana.
Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc ni bamwe mu bitabiriye iyi siporo, bahagurukira ku cyicaro gikuru cyayo berekeza ku busitani bwa Kimihurura ahaherutse kuzura inzira yo gukoreramo siporo.
Bakihagera babuzengurutse n’amaguru, abandi bifashisha amagare ariko nyuma bahurira hamwe mu gikorwa cyo kunanura imitsi, banasogongera ku mahumbezi y’ubwo busitani.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri BPR Bank Rwanda Plc, Batanyagwa Lilian, yavuze ko iki gikorwa kigira uruhare mu guhuriza hamwe abakozi no kubafasha kuruhuka.
Yagize ati “Ni igikorwa twakoze kugira ngo dukangurire abakozi gukora siporo kuko bamara igihe kinini bita ku bakiliya bakaba baba bakeneye umwanya wo kwita kumibereho myiza y’imibiri yabo. Ibi kandi bihuza abakozi mu rwego rwo kububakamo gukorera hamwe nk’ikipe.”
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko hari na gahunda yo kwagura igikorwa nk’iki kikagera no mu bakiliya b’iyi banki.
Ati “Turi banki ishingiye ku baturage, gukorera hamwe siporo rero bituma twegerana nabo ndetse bikanaduhuza hanze y’ibiro. Tugira Imana y’uko igihugu kiduha umwanya wo guhura tugakora siporo. Ni byiza ko umubiri uba umeze neza kugira ngo utange serivisi nziza.”
“Hari igitekerezo cyiza cyo gukorana siporo n’abakiliya bacu, ubu twatangiye nk’abakozi ariko uko iminsi izagenda yigira imbere hari amahirwe yo gukorana na bo.”
Siporo rusange ku bakozi ba BPR Bank Rwanda Plc yahurije hamwe bamwe mu bakora ku cyicaro cyayo gikuru ndetse n’abakora ku yandi mashami yayo ari mu Mujyi wa Kigali.
BPR Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki z’ubukombe mu Rwanda ibarirwa mu abakiliya barenga ibihumbi 500, ku mashami ifite hirya no hino mu gihugu atanga serivisi zayo zitandukanye agera ku 153.






Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!